skol
fortebet

Umuhanda Giti cy’inyoni-Nzove-Ruli-Gakenke ntukiri nyabagendwa

Yanditswe: Monday 10, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo ya II ruhuza uturere twa Gakenke na Rulindo irakomeje,imashini zabugenewe zamaze gutobora umusozi aho umugezi wa Nyabarongo wayoberejwe ku rugomero.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Fidele ABIMANA avuga ko uru rugomero rwitezweho kuzaziba icyuho cy’umuriro mucye w’amashanyarazi kigaragara muri bimwe mu bice by’igihugu.
Uyu muhanda wa funzwe ku gice giherereye mu kagali ka Musagara, Umurenge wa Ruli n’akagali ka Bwenda mu (...)

Sponsored Ad

Imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo ya II ruhuza uturere twa Gakenke na Rulindo irakomeje,imashini zabugenewe zamaze gutobora umusozi aho umugezi wa Nyabarongo wayoberejwe ku rugomero.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Fidele ABIMANA avuga ko uru rugomero rwitezweho kuzaziba icyuho cy’umuriro mucye w’amashanyarazi kigaragara muri bimwe mu bice by’igihugu.

Uyu muhanda wa funzwe ku gice giherereye mu kagali ka Musagara, Umurenge wa Ruli n’akagali ka Bwenda mu Murenge wa Muhondo w’Akarere ka Gakenke kuko iki gice cy’uyu muhanda kizarengerwa n’amazi.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibikorwaremezo Fidele ABIMANA yagaragaje ko hari indi mihanda yateganijwe abaturage bazajya bifashisha mu buhahirane n’izindi serivise bakeneye.

Iyo mihandi ni uwa Kigali-Shyorongi-Kirenge-Muhondo centre-Rushashi-Ruli cyangwa umuhanda Kigali-Giticyinyoni-Nzove-Muhondo centre-Rushashi-Ruli.

Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga ko uru urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II ruzuzura mu mwaka wa 2026 rukazatanga umuriro ungana na megawate 43 ku buryo bizakemura ikibazo cy’umuriro mucye wagaragaraga mu bice bitandukanye by’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa