skol
fortebet

Umujyi wa Kigali nturabonera umuti ikibazo cy’abagenzi banyagirirwa muri za Gare

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mu bigo byabigenewe [Gare], mu bihe by’imvura ntiboroherwa kuko ngo akenshi bategereza imodoka imvura ibari ku mutwe.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri iki kibazo, buvuga ko hari umushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo mu myaka 5 ariko ntibugaragaze ko hazaboneka aho abagenzi bugama vuba aha.

Amafoto akwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Abagenzi bari ku byapa cyangwa muri za Gare aho bibasaba kujya ku murongo nta bwugamo buhari bategereza imodoka ibatwara banyagirwa.

Kubera iyi mpamvu, hari nabahitamo gukererwa urugendo bakajya gushaka uburyo bugama, kuburyo imodoka zishobora kubura abazijyamo kuko aho zaje kubafata bahavuye bakajya gushaka uburyo bakwikinga imvura.

Abavuga kuri iki kibazo , basobanura ko baza bagatonda imirongo ariko imvura ikaza kuyibasangaho, bakayivaho biruka bajya gushaka aho bugama.

Iki kibazo kandi kinagaragara mu bindi bigo bitegerwamo imodoka bizwi muri Kigali, nka Nyabugogo ndetse no mu Mujyi rwagati ahazwi nka Downtown.

Abaturage bakunze gutegera imodoka muri ibi bigo, bafite ibyifuzo by’uko “Bakwiye kureba uburyo ahantu abagenzi bahagaraga bategereje imodoka bahasakara ku buryo imvura iguye baguma ku mirongo, kuko nk’ubu imodoka irabasiga bagiye gushaka aho bugama.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko ubuyobozi bufite umushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo, “ku buryo imodoka ziva mu mahanga no mu Ntara zizajya ziparika ukwazo, n’izo mu Mujyi wa kigali zikajya ukwazo.”

Pudence Rubingisa avuga ko uyu mushinga ureba Gare ya Nyabugogo gusa, uzarangira mu myaka itanu, gusa ntiwumvikanamo ko uzaba urimo igisubizo cy’aba baturage bataka kunyagirirwa muri za Gare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa