skol
fortebet

Umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wagabanutseho 3% mu gihembwe cya mbere cya 2023

Yanditswe: Monday 19, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare irerekana ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wazamutse ku gipimo cya 9.2% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2023.

Sponsored Ad

Urwego rwa serivisi rwatanze umusaruro ungana na 44%, inganda zitanga umusaruro ungana na 22% na ho ubuhinzi butanga umusaruro wa 27%.

Icyakora umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wagabanutseho 3% bitewe n’umusaruro w’ubuhinzi mu mezi 3 ya mbere y’uyu mwaka.

Kugabanuka k’uyu musaruro byakunze kugaragarira mu masoko y’imbere mu gihugu, aho byatije umurindi izamuka ry’ibiciro ku isoko byatumye guhaha bigora benshi basanzwe binjiza make cyangwa barya ari uko bakoze(nyakabyizi)

Gusa ku rundi ruhande umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wo wazamutse 25% biturutse ku izamuka ry’umusaruro wa kawa wari ku gipimo cya 54% n’uw’icyayi wazamutseho 7%.

Kuba umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro na wo umaze kugera ku gipimo cya 14% uvuye kuri 21%, biratanga icyizere ko ibiciro bizakomeza kumanuka bitewe n’ingamba zafashwe zigamije kugabanya ibiciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa