skol
fortebet

Umusoro ku butaka wagabanutseho hafi gatatu mu mijyi yo mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 29, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko umusoro ku butaka uri hagati y’amafaranga ya 0 Frw na 80 Frw kuri metero kare uvuye ku mafaranga ari hagati ya 0 Frw na 300 Frw, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi wagabanyutseho hafi gatatu.

Sponsored Ad

Iteka rigena ibipimo fatizo n’ibishingirwaho ubutaka busoreshwa rya 2020 kandi ryagaragazaga ko ubutaka buri mu yindi mijyi y’Uturere igaragaza iterambere busoreshwa hagati ya 50 Frw na 140 Frw kuri metero kare.

Iteka rya Minisitiri ryasohotse kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023 ryagennye ko ubutaka buri mu duce dukorerwamo ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Kigali buzajya busora hagati ya 70 Frw na 80 Frw kuri metero kare.

Ahagenewe guturwa muri aka gace hazajya hasoreshwa hagati ya 60 Frw na 80 Frw kuri metero kare, mu gihe ubutaka buri muri santeri iciriritse y’Umujyi mu gace kagenewe ubucuruzi buzajya busoreshwa hagati ya 50 Frw na 70 Frw, na ho ahagenewe guturwa hagasora hagati ya 40 Frw na 60 Frw kuri metero kare.

Uburi mu duce nk’utwo mu mijyi y’uturere igaragiye cyangwa yunganira Umujyi wa Kigali, bwo buzajya busoreshwa hagati ya 40 Frw na 70 Frw kuri metero kare.

Mu nkengero z’umujyi ho bazajya basora hagati ya 20 Frw na 50 Frw, mu gihe ubutaka bwagenewe guturwamo buzajya busora hagati ya 10 Frw na 40 Frw.

Ubutaka buri mu dusanteri n’ubukorerwaho ubucuruzi mu mijyi igaragiye n’iyunganira Kigali buzajya busoreshwa hagati ya 10 Frw na 20 Frw mu gihe ahantu h’icyaro ubutaka bwabo buzaba busora hagati ya 0 Frw na 10 frw kuri metero kare.

Ubutaka buri ahasigaye hose mu gihugu, ni ukuvuga mu turere tw’ibyaro buzajya busoreshwa hagati ya 0 Frw na 20 Frw, ahagenewe guturwa hasore hagati ya 0 Frw na 5 Frw mu gihe ahagenewe ubuhinzi n’ubworozi haba mu mijyi no mu byaro hose umusoro w’ubutaka ube hagati ya 0 Frw na 0,4 Frw kuri metero kare.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa