skol
fortebet

Umwihariko w’ubwato burimo hoteli bwatangiye gukora mu Kiyaga cya Kivu [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 16, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubwato burimo hoteli y’ibyumba 10 bwitwa Mantis Kivu Queen uBuranga buri mu Kiyaga cya Kivu bwatangiye gukora.

Sponsored Ad

Kivu Queen uBuranga iri mu mahoteli agenzurwa na Mantis, ikigo kiri mu bigize Accor, sosiyete yo mu Bufaransa, izobereye mu bijyanye n’amahoteli ku Isi.

Uretse kuba ubu bwato burimo hoteli y’ibyumba 10 bufite resitaurants, akabari, piscine na “jacuzzi” hamwe n’umwanya munini wo hanze ufasha abashyitsi kuruhuka mu gihe bari gutembera mu kiyaga cya Kivu.

Mantis Kivu Queen uBuranga ifite umwihariko ku bifuza gutembera u Rwanda kuko niho hantu honyine mu Rwanda ushobora gutembera mu kiyaga cya Kivu, kimwe mu biyaga binini muri Afurika, wibereye muri hoteli.

Kivu Queen uBuranga iri mu mahoteli agenzurwa na Mantis, ikigo kiri mu bigize Accor, sosiyete ikomeye mu bijyanye n’amahoteli ku Isi.

Iyi hoteli yiyongereye ku yandi mahoteli akomeye mu Rwanda ndetse ikaba yazanye uburyo bushya bw’ubukerarugendo mu Rwanda butari bumenyerewe ari nako igira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturiye ikiyaga cya Kivu.

Abagana iyi hoteli, bazajya bakora urugendo rw’iminsi itatu/amajoro abiri ndetse hari n’uburyo bwo guhitamo gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mbere cyangwa nyuma yo gusura Kivu Queen uBuranga.

Mu bindi abagana ubu bwato bazajya bakora harimo kureba uko uburobyi bwo mu Rwanda bukorwa, kureba inyoni z’ubwoko butandukanye, gukina umukino wo gutwara ubwato uzwi nka “kayaking” ndetse no gusura bimwe mu birwa biri mu kiyaga cya Kivu aribyo: Ikirwa cyitiriwe Napoleon, Ikirwa cya Teddy Bear, Ikirwa cya Monkey ndetse n’Ikirwa cy’Amahoro.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa