skol
fortebet

UNHCR yatangaje igabanuka ry’inkunga igenerwa impunzi mu Rwanda

Yanditswe: Monday 06, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje igabanuka ku bufasha impunzi zo mu Rwanda zisanzwe ziginerwa bitewe n’uko inkunga muri uku kwezi k’Ugushyingo yabonetse ingana na 37% gusa, biba ngombwa ko habaho kugabanya ibyo impunzi zigenerwa ku Isi yose.

Sponsored Ad

Muri izi mpinduka biteganyijwe ko impunzi ziri mu cyiciro cya 1 zahabwaga amafranga ibihumbi 10 000 ku kwezi zizajya zihabwa ibihumbi 8.500, izo mu cyiciro cya 2 zahabwaga ibihumbi 5 000 zizajya zihabwa ibihumbi 4250, mu gihe abo mu cyiciro cya 3 bo nta bufasha basanzwe bagenerwa.

Muri izi mpinduka, abasanzwe bakoresha gazi bazakomeza kuyihabwa kuko mu bubiko igihari, mu gihe abahabwaga amafaranga yo kugura inkwi bo batazongera kuyahabwa, naho abarwaye bajyaga boherezwa hanze y’inkambi ntibazongera guhabwa iyi serivisi kereka bibaye ngombwa.

Bamwe muri izi mpuzi babwiye itangazamakuru ko ibi byemezo byabafatiwe batabyishimiye kuko bigiye gukomeza gusubiza inyuma imibereho yabo n’ubusanzwe itari yifashe neza nk’impunzi.

Umwe witwa Ngerageze Salvator yagize ati: “Hano murabona nta nkwi zihari, nta mafaranga tubona ngo tugure amakara none se urumva havuyemo ibicanwa bikabura urumva twabaho dute? Nubwo umuntu yabona ibyo 8500 wenda akabona icyo ateka, urumva ahita abura icyo agitekesha, wenda amafaranga yo kugura ibicanwa yagumaho.”

Mugenzi we witwa Mukamusoni Chantal, na we ati: ”Ni biba gutyo, nyine tuzicara twakire ibibaye ariko ntabwo tuzaba twishimye nawe urabyumva. Abazicwa n’inzara nyine izabica, abashoboye batahuke ababishoboye bagume muri ubwo buribwe, Rwose twabasaba kutworohereza nk’ubu njyewe ndi Umunyekongo nta na gatoya ko kugira aho tujya.”

Abayobora izi mpunzi basanga hakwiye gukorwa ubuvugizi kugira ngo ubufasha bwazo bugumeho kuko hari benshi bazagirwaho ingaruka n’iri gabanywa cyangwa ikurwaho ry’inkunga zibagenerwa.

Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi Lilly Carlisle, asobanura ko impamvu nyamukuru y’igabanyuka ari uko inkunga UNCHR isanzwe ihabwa na yo yagabanyutse kandi si mu Rwanda honyine yagabanyijwe ahubwo ni ku Isi yose.

Yagize ati: ”Impamvu yabiteye ni uko inkunga duhabwa na yo yaragabanyutse kuko kugeza muri uku kwezi kwa 11 tumaze kwakira 37% by’inkunga ikwiye kuba ifasha impunzi ziri mu Rwanda. Gusa iyi nkunga ntiyagabanyijwe ku mpunzi ziri mu Rwanda gusa ahubwo no bindi bihugu ku Isi hafashwe umwanzuro nk’uyu ubabaje.

Mu myaka mike ishize hakomeje kwiyongera ibibazo byihutirwa bikeneye ubufasha kurusha ibindi nk’intambara yo muri Ukraine, Sudani n’ibibazo biri mu Burasirazuba bwo hagati, ni yo mpamvu amafaranga agenerwa impunzi yagabanyutse cyane cyane mu bihugu birimo impunzi zimaze igihe kinini nko mu Rwanda. Turacyakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo ubufasha bwongere buboneke.”

Bivugwa ko kugeza ubu 6% by’impunzi zose ziba mu nkambi zo mu Rwanda nta bufasha zihabwa, abangana na 3% ntabwo bishoboye mu gihe abagera ku 9% bataba mu nkambi, bisobanuye ko nta kindi bagenerwa usibye ubuvuzi.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) n’abafatanyabikorwa bayo, bashishikariza izi mpunzi gushaka igisubizo kirambye cy’imibereho yabo harimo gukora bakigira bashingiye kuri gahunda zabashyiriweho.

Mu Rwanda habarurwa impunzi ibihumbi 134.519, aho 62.2% baturuka mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), 37.2% baturutse mu Burundi mu gihe 0.5% ari abavuye mu bindi bihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa