skol
fortebet

Uruganda rw’isukari rwa Kabuye rwasubitse imirimo kubera ikibazo gikomeye

Yanditswe: Thursday 07, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uruganda rw’Isukari (Kabuye Sugar Works) rwafunze imiryango by’agateganyo, nyuma y’uko hegitari 700 kuri hegitari 2000 ruhingaho ibisheke rukoramo isukari zangijwe n’ibiza.

Sponsored Ad

Uru ruganda rukumbi rukora isukari mu Rwanda,uretse abayobozi barwo n’abandi bakozi bake, abandi bakozi bari mu ngo zabo,kubera ko rwahagaritse by’agateganyo gukora isukari.

Umuyobozi ushizwe Ubutegetsi mu Ruganda rwa Kabuye, Habimana Anselme, yabwiye RBA ko iki kibazo cyatewe ahanini n’ibishanga bakuragamo ibisheke byamaze kuzura.

Hari ibilometero bisaga 50 by’ingarani uru ruganda rurimo gutunganya zizajya ziyobora amazi, nk’igisubizo babona cyagabanya ibihombo uru ruganda rukomeje kugira.

Abahinzi basaga 3500 basanzwe bagemura ibisheke kuri uru ruganda nabo bararira ayo kwarika, bitewe n’igihombo batewe n’uko imirima yabo yamaze kwangirika.

Kugeza ubu toni y’ibisheke umuturage yishyurwa ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda n’uru ruganda, gusa hari abasanga kuba uru ruganda ari rumwe mu gihugu na byo byaba imbogamizi ikomeye yo kubura aho bagemura umusaruro w’ibisheke mu gihe uru ruba rwahagaze.

Ubusanzwe Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye, rufite hegitari 2,000 ruhingaho ibisheke.

Mu mezi asaga atatu gusa, hegitari zisaga 700 ni zo zimaze kwangirika, byatumye ingano ya toni batunganyaga ku munsi igabanukaho toni zisaga 200 zose.

Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko bwamaze gukora inyigo yo kubaka urundi ruganda rw’isukari mu Karere ka Kayonza ndetse iyo nyigo ikaba yaragejejwe mu nzego nkuru z’Igihugu.

Kugeza ubu uturere icyenda ni two Leta yahayemo rwiyemezamirimo w’Uruganda Kabuye Sugar Works ubutaka ngo abubyaze umusaruro.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni z’ibisheke zisaga 600 ku munsi zikavamo toni 50 z’isukari.

100% by’umusaruro w’ibisheke uru ruganda rutunganya, 60% ni uva mu bahinzi mu gihe 40% usarurwa mu bishanga rwahawe.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa