skol
fortebet

Uwatse inyemezabuguzi ya EBM n’ureze umucuruzi wanze kuyitanga bagiye kujya bahembwa

Yanditswe: Wednesday 28, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Iteka rya Minisitiri rishyiraho ishimwe ku muguzi watse inyemezabuguzi ya EBM kubyo yaguze. Rirateganya ishimwe Kandi ku watanze amakuru ku mucuruzi wamwimye fagitire ya EBM Kandi yamuguriye.

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko abaguzi bibuka kwaka inyemezabuguzi ya EBM bazajya bahabwa 10% by’umusoro wa TVA wavuye ku mafaranga yishuye.

RRA kandi itangaza ko abazajya batungira agatoki iki kigo abantu banyereza uyu musoro bazajya bahabwa 50% by’amafaranga y’ibihano uwo muntu azajya acibwa nk’ibihano.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Gashyantare 2024, iyobowe na Perezida Kagame, ni yo yemeje Iteka rya Minisitiri rigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro.

Aya mafaranga yose azajya ahabwa abayagombwa nyuma y’amezi atatu. Ashyirwe kuri konti zabugenewe zizafungurwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu, Komiseri Mukuru wa RRA, Pascal Ruganintwali, yavuze ko iyi gahunda y’ishimwe ku baka fagitire ya EBM yashyizweho kuko bigaragara ko abacuruzi batarakangukirwa no kuyitanga.

RRA igaragaza ko umusoro ku nyongeragaciro ugira uruhare runini ku misoro yose ikusanywa mu gihugu kuko wihariye 34%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa