skol
fortebet

Umutoza Tuchel na benshi mu bakunzi ba ruhago barakajwe n’imisifurire yarengeye Real Madrid

Yanditswe: Thursday 09, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abafana benshi bakomeje kwemeza ko Champions League ibamo uburiganya nyuma y’uko Bayern Munich yangiwe igitego ku munota wa nyuma, nta mpamvu igaragara ishingiweho n’abasifuzi mu mukino yatsinzwemo na Real Madrid.

Sponsored Ad

Umutoza wa Bayern, Thomas Tuchel, yarakaye cyane avuga ko icyemezo cyafatiwe ikipe ye ariamahano kandi ko kinyuranyije n’amategeko.

Iyi kipe y’ikigugu muri Bundesliga yageze mu minota ya nyuma y’umukino yizeye kugera ku mukino wa nyuma kubera igitego cyiza yari yatsindiwe na Alphonso Davies.

Icyakora ku munota wa 88 n’uwa 91,Joselu yagaruye Real Madrid mu mukino ayitsindira ibitego bibiri.

Ubwo umusifuzi yari yongeyeho iminota 9 ariko hakiyongeraho indi kubera gutinda mu kwishimira igitego kwa Real Madrid,ikipe ya Bayern Munich yaje kubona igitego gitsinzwe na Matthijs de Ligt,abasifuzi baracyanga bavuga ko habayeho kurarira nyamara amashusho yagaragaje ko bitabaye ndetse babari kuri VAR bishe amaso.

Iyo hitabazwa VAR byari kugorana kwemeza ko habayeho kurarira kuko Muller wari waraririye atakinnye umupira ndetse na de ligt watsinze ntiyari yaraririye.

Tuchel nyuma y’umukino yagize ati: "Twatsinze igitego kimwe kandi hari icyemezo kibi cyafashwe n’umusifuzi wo hagati n’uwo ku ruhande. Birasa nk’ubugambanyi ku iherezo.

Umusifuzi yasabye imbabazi ariko ibyo ntacyo bifasha. Kuzamura igitambaro mu gihe nka kiriya ... Umusifuzi yabonye dufashe umupira wa kabiri kandi tugiye gutera ishoti [Arasifura]- ni icyemezo kibi cyane.

Kinyuranyije n’amategeko.Ni amahano.Biragoye kubyakira ariko niko byagenze."

De Ligt yabwiye Movistar ati: “Sinshaka kuvuga ko Real Madrid buri gihe iba ishyigikiwe n’abasifuzi ariko nibyo byabaye itandukaniro uyu munsi.

"Real, iyo utekereza ko bapfuye,bahumeka bwa nyuma… niyo mpamvu bafite Champions Leagues 14."

Nyuma yongeyeho ati: “Umusifuzi wo ku ruhande yambwiye ati: mumbabarire, nakoze ikosa.”

Abafana bo hirya no hino ku isi bakomeje kunenga imisifurire yagaragaye kuri kiriya gitego,bemeza ko ari ubujura bweruye.

Umwe mu bafana yagize ati: "Champions Leagues iba yagurishijwe."

Undi yagize ati:’Ntabwo yaraririye!!!ni gute umusifuzi yahise amanika igitambaro vuba kandi hari VAR?undi mukino wa UCL Madrid yibiwe ngo itsinde."

Umunyabigwi wa Manchester United, Paul Scholes,nawe yavuze ko abasifuzi bihuse mu kwemeza ko habayeho kurarira.

Ati: "Ntabwo nemeza ko habayeho kurarira.Umusifuzi wo ku ruhande yihuse cyane. Yagombaga gutegereza. Ariya ni yo mategeko."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa