skol
fortebet

Umugabo yatawe muri yombi muri Pologne akekwaho gutumwa n’Uburusiya kwica Perezida Zelensky

Yanditswe: Friday 19, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abategetsi bavuze ko umugabo w’Umunya-Pologne yatawe muri yombi aregwa guteganya gukorana n’inzego z’ubutasi z’Uburusiya mu gufasha mu gishobora kuba ari umugambi wo kwica Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.

Sponsored Ad

Abashinjacyaha bo muri Pologne bavuze ko uwo mugabo, watangajwe nka Pawel K, ashinjwa kuba yari ashinzwe gukusanya amakuru ajyanye n’ikibuga cy’indege cyo muri Pologne gikoreshwa na Perezida wa Ukraine.

Bongeyeho ko uwo mugabo yatawe muri yombi hagendewe ku makuru y’ubutasi bwa Ukraine.

Abategetsi ntibasobanuye niba uwo mugabo hari amakuru koko yashoboye gutanga.

Ashobora gufungwa igihe kigeze ku myaka umunani icyaha nikiramuka kimuhamye. Uwo ucyekwa arafunzwe ndetse iperereza rirakomeje.

Mu itangazo, abashinjacyaha ba Pologne bashinje Pawel K guha serivisi ubutasi bwa gisirikare bw’Uburusiya. Bongeyeho ko yavuganye n’Abarusiya "bafite uruhare rutaziguye mu ntambara yo muri Ukraine".

Abashinjacyaha bavuze ko Pawel K yari ashinzwe gukusanya amakuru ajyanye n’umutekano wo ku kibuga cy’indege cya Rzeszow-Jasionka, kiri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Pologne.

Mbere yuko Uburusiya bugaba igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu 2022, ikibuga cy’indege cya Rzeszow-Jasionka cyari ikibuga gito cyo ku rwego rw’ako karere. Ariko kuva icyo gihe cyahindutse ikibuga gikoreshwa cyane mu gikorwa kinini cy’uburengerazuba cyo guha Ukraine imfashanyo ya gisirikare.

Indege za gisirikare n’izitwara imizigo zivuye muri Amerika n’ahandi i Burayi zijya ndetse zikava kuri icyo kibuga mu buryo buhoraho, aho ziba zijyanye imfashanyo ishyirwa mu modoka z’amakamyo ziba zitegerereje aho, zigakora urugendo rwa kilometero 100 zijya ku mupaka na Ukraine.

Ikirere cya Ukraine cyarafunzwe ku ndege nyinshi, rero ibyo bituma abategetsi binjira muri Ukraine cyangwa abavayo bakunze gufata indege bakerekeza mu bihugu bihana imbibi na Ukraine, nka Pologne, ubundi bakajya mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine muri gariyamoshi.

Zelensky azwi kuba yarakoresheje ikibuga cy’indege cya Rzeszow-Jasionka mu ngendo ze zerekeza mu mahanga. Mu Kuboza (12) mu 2022, yasubiye kuri icyo kibuga nyuma y’uruzinduko yagiriye i Washington muri Amerika. Abandi bategetsi bo mu mahanga, nka Perezida w’Amerika Joe Biden, banyuze kuri icyo kibuga barimo kwerekeza muri Ukraine.

Mu mwaka ushize, abategetsi bo muri Pologne bavuze ko bataye muri yombi itsinda ry’abanyamahanga bacyekwaho kunekera Uburusiya. Batangajwe ko bari barashyizeho za ’cameras’ zibarirwa muri za mirongo, harimo zimwe bashinjwa kuba bari barashyize mu nkengero z’ikibuga cy’indege cya Rzeszow-Jasionka.

Ku wa kane, Ubudage, buhana imbibi na Ukraine, bwataye muri yombi abantu babiri bacyekwa kuba ari ba maneko b’Uburusiya, bacyekwaho kuba barateganyaga konona imfashanyo ya gisirikare y’Ubudage igenewe Ukraine.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa