skol
fortebet

"Nta watubwiye ngo mukurikize ibi"-Perezida Kagame avuga ku rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda

Yanditswe: Friday 10, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,aho yavuze ko nta hantu bakopeye ibimaze gukorwa ndetse ko nta muntu wabagiriye inama y’icyo bakora.

Sponsored Ad

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri biga muri kaminuza y’Ubucuruzi ya ‘Harvard Business School’ yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024.

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize,u Rwanda rwari rwasenyutse ndetse abiyitaga abasesenguzi batangiye kurusiba ku ikarita bavuga ko ari igihugu kitazongera kubaho.

Icyakora nyuma yo kuva muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarusize ari umuyonga,rwateye imbere aho kuri ubu rumaze gutera intambwe ishimishije.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko muri icyo gihe “mu myaka 30 ishize, twariho turwana n’ubuzima tunagerageza kongera guhuzahuza ibice by’iki Gihugu byari byatatanye, ikintu cyose cyari ingenzi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kubera uburyo Igihugu cyari cyasenyute, “abasesenguzi bo ku Isi yose, abari bakunze kwiyita bo, bari batangiye no guhanagura iki Gihugu. Cyari nk’Igihugu cyarangiye [failed state], ukurikije uko byari bimeze, nta muntu watekerezaga ko u Rwanda rwakongera kubyuka.”

Perezida Kagame yavuze ko ’nta bufasha twakuye ahantu runaka hanze ngo butubwire ngo ’mukurikize ibi.Oya,twabikoze mu buryo bujyanye n’igihugu cyacu,abantu,kumva no kwigira amasomo ku mateka yacu mabi."

Perezida Kagame avuga ko yishimira ko byeze imbuto zigaragarira bose nubwo hatabura imbogamizi.

Yavuze ko akunda kubwira abantu ko u Rwanda rwarohamye rugacubira hasi ariko ubu rwongeye kuburuka ubu rugomba gukora cyane kugira ngo rugere mu mwanya mwiza rwifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa