skol
fortebet

Abofosiye bato 501 basoje amasomo binjiye muri Polisi y’ u Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 14, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri 501 bagize icyiciro cya 12 basoje amahugurwa y’abofisiye bato abemerera kwinjira muri Polisi y’ u Rwanda.
Aba bapolisi bagizwe n’abahungu 405 n’abakobwa 96. Barimo kandi umupolisi utwara indege utarakurikiye amahugurwa yose kuko yari mu yandi mahugurwa yo gutwara indege, gusa yaje gusanga abandi i Gishari mu cyiciro cya nyuma.
Aya mahugurwa yatangiye tariki 7 Gashyantare mu mwaka wa 2022 akaba amaze amazi 16 arimo atatu y’imenyerezamwuga.
Aya mahugurwa yari yitabiriwe (...)

Sponsored Ad

Abanyeshuri 501 bagize icyiciro cya 12 basoje amahugurwa y’abofisiye bato abemerera kwinjira muri Polisi y’ u Rwanda.

Aba bapolisi bagizwe n’abahungu 405 n’abakobwa 96.

Barimo kandi umupolisi utwara indege utarakurikiye amahugurwa yose kuko yari mu yandi mahugurwa yo gutwara indege, gusa yaje gusanga abandi i Gishari mu cyiciro cya nyuma.

Aya mahugurwa yatangiye tariki 7 Gashyantare mu mwaka wa 2022 akaba amaze amazi 16 arimo atatu y’imenyerezamwuga.

Aya mahugurwa yari yitabiriwe n’abanyeshuri 509, gusa icyenda muri bo ntibabashije kuyarangiza kubera impamvu z’uburwayi n’imyitwarire mibi.

Aba banyeshuri baturutse mu nzego z’umutekano zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda ifitemo abapolisi 378, hari abaturutse mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB 41, harimo abaturutse mu rwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano 43 n’abandi 39 baturutse mu rwego rw’Igihugu rushinzwe igororo.

Muri aba banyeshuri, 169 bari basanzwe mu kazi, abandi 82 bari barangije kaminuza mu ishuri rikuru rya polisi riri i Musanze aho bize amashami atandukanye arimo amategeko, ikoranabuhanga n’ishami ryigisha igipolisi cy’umwuga.

Harimo n’abandi 250 bari abasivili barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Mu masomo baherewe i Gishari arimo kubungabunga umutekano, ubuyobozi n’imicungire y’abantu, ubumenyi mu bikorwa bya polisi, ubumenyi mu bikorwa bya gisirikare, ikoreshwa ry’imbaraga n’imbunda, gucunga umutekano wo mu muhanda, amategeko ndetse n’amasomo yo gukoresha ikoranabuhanga.

Ibirori byo gusoza aya byabereye mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Ntara y’ i Burasirazuba, aho ibi birori byabimburiwe n’akarasizi.

Umuhango wo kwinjira muri polisi y’u Rwanda kuri aba ba ofisiye bato witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abagize imiryango y’abasoje amahugurwa.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango ni Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa