skol
fortebet

Amashuri yigenga arataka igihombo kubera umwanzuro Leta iheruka gufata

Yanditswe: Wednesday 05, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe hashize igihe gito Ministeri y’uburezi itangaje ko hagiyeho ikiguzi kingana ku mashuri ya leta, kuri ubu haravugwa imibare y’abanyeshuri bava mu mashuri yigenga bakajya mu mashuri ya Leta ikomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali.
Abarezi n’abanyeshuri bavuga ko izi mpinduka zifitanye isano n’aya mabwiriza ya minisiteri y’uburezi.
RBA dukesha iyi nkuru ivuga ko muri GS Gisozi II, ubucucike bw’abanyeshuri bumaze kugera ku bana 77 mu ishuri rimwe.
Ni ikibazo kiri rusange mu mashuri ya Leta (...)

Sponsored Ad

Mu gihe hashize igihe gito Ministeri y’uburezi itangaje ko hagiyeho ikiguzi kingana ku mashuri ya leta, kuri ubu haravugwa imibare y’abanyeshuri bava mu mashuri yigenga bakajya mu mashuri ya Leta ikomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali.

Abarezi n’abanyeshuri bavuga ko izi mpinduka zifitanye isano n’aya mabwiriza ya minisiteri y’uburezi.

RBA dukesha iyi nkuru ivuga ko muri GS Gisozi II, ubucucike bw’abanyeshuri bumaze kugera ku bana 77 mu ishuri rimwe.

Ni ikibazo kiri rusange mu mashuri ya Leta yo mu karere ka Gasabo.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri yo muri aka karere bavuga ko ahanini biterwa n’umubare w’abana bari barataye ishuri n’abigaga mu mashuri yigenga, basabye kuza mu bigo bya leta.

Abenshi muri aba banyeshuri bahinduye ibigo bigagaho, bavuga ko byatewe n’uko Leta yagabanyije minerivali.

Abayobozi ba bimwe mu bigo by’amashuri yigenga mu Mujyi wa Kigali bemereye RBA ko hari abanyeshuri bavuye ku bigo byabo bakajya mu mashuri ya leta, kubera gutinya ikiguzi cy’uburezi kiri hejuru cyane mu mashuri yabo ugereranije n’amashuri ya leta.

Gusa hari n’ibigo by’amashuri bivuga ko amavugurura Leta yakoze nta ngaruka yigeze abagiraho bitewe n’uko birinze kuzamura minerval, kandi bakaba baritwaye neza mu bizamini bya Leta biherutse gutangazwa.

Impuguke mu burezi akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Mbonimana Gamariel asanga abikorera bashoye amafaranga mu burezi bakwiye gukoresha inyungu babonye mbere bakavugurura imyigishirize yabo bibanda ku masomo Leta idafite n’ayo itaragira ubushobozi bwo kwigisha neza, kugira ngo bakumire ikibazo cyo kuba bazabura abanyeshuri bigisha mu bihe biri imbere.

Avuga ko amavugurura Leta yakoze mu rwego rw’uburezi yari akenewe, akongeraho ko igisigaye ari imikoranire n’abashoye imari mu burezi bwigenga kugira ngo bitabateza igihombo mu cyimbo cyo gufasha Leta kugabanya ubucucike buri mu mashuri yayo.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yigenga bavuga ko bategereje ko bamwe mu banyeshuri bashoje amashuri abanza n’icyiciro rusange batsinze ibizamini bya Leta bakoherezwa ku bigo by’amashuri batishimiye bazaziba icyuho cy’ibura ry’igabanuka ry’abanyeshuri ryatangiye kugaragara kubigo byabo.

RBA

Ibitekerezo

  • Ahubwo kuberako leta yazamuye umushahara wa mwarimu,haraho n’amashuri yigenga,yahise yongeza minerval

    Sha amashuri yigenga atwigirizaho nkana wenda nabo bagabanya ibiciro kuko bari bakabije peee. Gusa muri nursery school zo maracyayarya.

    Mukomerezaho

    Ngewe ndabona icyemezo cyafashwe na MINEDIC
    Aricya nyacyo kuko cyoroheje umubare wabana Bata ishuri kuko baburaga minerval bakarivamo.

    Ngewe ndabona icyemezo cyafashwe na MINEDIC
    Aricya nyacyo kuko cyoroheje umubare wabana Bata ishuri kuko baburaga minerval bakarivamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa