skol
fortebet

Ibigo byo mu ntara byigaranzuye ibyo mu mujyi wa Kigali mu bizamini bya Leta

Yanditswe: Wednesday 28, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri icyenda mu icumi ba mbere bitwaye neza mu gihugu mu bizamini bya leta bisoza amashuro abanza n’ay’icyiciro rusange bose bize mu bigo by’amashuri byo mu ntara,Nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa kabiri, 27 Nzeri.
Abanyeshuri batanu ba mbere mu mashuri abanza barangajwe imbere na Forever Hyacinthe Isezerano, wo mu ishuri ribanza rya St. Andre Muhanga Primary School i Muhanga akurikirwa na Edvine Ihirwe wo Mount Carmel muri Gasabo ari nacyo kigo cyonyine cyo mu mujyi (...)

Sponsored Ad

Abanyeshuri icyenda mu icumi ba mbere bitwaye neza mu gihugu mu bizamini bya leta bisoza amashuro abanza n’ay’icyiciro rusange bose bize mu bigo by’amashuri byo mu ntara,Nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa kabiri, 27 Nzeri.

Abanyeshuri batanu ba mbere mu mashuri abanza barangajwe imbere na Forever Hyacinthe Isezerano, wo mu ishuri ribanza rya St. Andre Muhanga Primary School i Muhanga akurikirwa na Edvine Ihirwe wo Mount Carmel muri Gasabo ari nacyo kigo cyonyine cyo mu mujyi wa Kigali cyagize umwana waje mu ba mbere.

Abandi barimo Ornella Singiza Teta, wize kuri Ecole Primaire Espoir de l’Avenir i Bugesera, Achille Rugema Ishya wo muri Academie de la Salle i Gicumbi na David Ishimwe, Ecole Primaire Highland,mu karere ka Bugesera.

Muri O’level, abanyeshuri batanu ba mbere mu gihugu bose baturuka mu mashuri yo mu ntara; Albert Ntwali Manzi wa mbere yaturutse muri Academie de la Salle i Gicumbi, Paula Inkindi Agahozo, wize muri ENDP Karubanda i Huye na Norah Kalile, Maranyundo Girls School,mu karere ka Bugesera.

Uwa kane n’uwa gatanu baturutse mu karere ka Ruhango; Lucky Time Hirwa wo muri Ecole Secondaire Ruhango, na Alliance Merci Arengerwe, waturutse muri Ecole des Science Byimana.

Muri rusange, abanyeshuri 206.286 batsinze ibizamini bya leta kuri 227.402 babikoze kandi iyo mibare ingana na 90,66% ku batsinze mu mashuri abanza.

Ukurikije amanota y’abatsinze, 91.31 ku ijana by’abakobwa baratsinze mu gihe abahungu batsinze bari kuri 89,93 ku ijana.

Mu bakandida 126.735 bakoze ikizamini cya leta mu cyiciro rusange, 108.566 baragitsinze bangana na 85.66 ku ijana aho 83,88 ku ijana ari abakobwa naho abahungu ni 87.87 %.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa