skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Mwarimu yatwaye Minisitiri w’Uburezi kuri moto

Yanditswe: Thursday 03, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Ugushyingo 2022,nibwo hizihijwe umunsi wahariwe Mwarimu aho Abarimu basaga ibihumbi 7 baturutse hirya no hino mu gihugu bari bateraniye muri BK Arena mu rwego rwo kuwizihiza ku rwego rw’igihugu.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga wa mwarimu kandi hahembwe abarimu 10 babaye indashyikirwa, aho bahawe moto zizajya zibunganira mu kazi banahabwa n’icyemezo (Certificat) cy’uko babaye indashyikirwa.
Ndabahariye Jean Aime umwe mu barimu bahawe igihembo yagize ati: "Ndishimye (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Ugushyingo 2022,nibwo hizihijwe umunsi wahariwe Mwarimu aho Abarimu basaga ibihumbi 7 baturutse hirya no hino mu gihugu bari bateraniye muri BK Arena mu rwego rwo kuwizihiza ku rwego rw’igihugu.

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wa mwarimu kandi hahembwe abarimu 10 babaye indashyikirwa, aho bahawe moto zizajya zibunganira mu kazi banahabwa n’icyemezo (Certificat) cy’uko babaye indashyikirwa.

Ndabahariye Jean Aime umwe mu barimu bahawe igihembo yagize ati: "Ndishimye cyane ubu ngiye gushyira imbaraga mu burezi, kuko njye nigisha ikoranabuhanga ni nacyo gihembo bampereye kuko mfite ikoranabuhanga rifasha ibigo by’amashuri mu gutegura imfashanyigisho, mu gutegura ibizimini. Moto izanyorohereza mu ngendo nakoraga mva mu rugo nza ku ishuri, nzajya njya kwigisha abanyeshuri nitwaye, leta y’u Rwanda impaye moto ngiye gushyira imbaraga mu byo nkora."

Mirere Veneranda, umwarimukazi nawe wahawe iki gihembo yagize ati: "Ntekereza ko mu iterambere ryanjye iyi moto izambyarira imodoka y’umuryango igendamo umuryango wose papa, mama n’abana."

Minisitiri w’Intebe Dr. Édouard Ngirente yagejeje ku barimu ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabageneye kuri uyu munsi wabo.

"Nkaba nagiraga ngo mbabwire ko ubutumwa bwe buri mu ijambo rimwe gusa, ni uko Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye byimazeyo umwuga mukora akaba ariyo mpamvu dukomeza kubita abarezi n’ababyeyi mu gihugu cy’u Rwanda."

Minisitiri w’Intebe kandi yasabye abarimu kurangwa n’imyitwarire myiza.

Ati"Guverinoma y’u Rwanda ikaba ifite intego nk’uko mubizi mwese yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, ibyo rero tubikesha kuba abana bacu mwarimu aba yabigishije neza. Iyi ntego kugirango tubashe kuyigeraho yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi ni uko abarimu bagomba kubigiramo uruhare rugaragara, bikaba byumvikana ko mwarimu atari uwo gutanga ubumenyi gusa ahubwo atanga n’uburere bujyana ku myitwarire myiza iranga umunyarwanda aho agiye gukora hose. Akaba ari muri urwo rwego nongeye gusaba abarimu n’abarezi mwese kurangwa n’imyitwarire myiza kugirango mubere urugero rwiza abanyeshuri mwigisha na sosiyete."

Uyu munsi mpuzamahanga w’umwarimu wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Umwarimu, ishingiro ry’impinduka nziza mu burezi".


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa