skol
fortebet

Kaminuza y’u Rwanda yazanye uburyo bushya bwo kuguriza abanyeshuri mudasobwa

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kaminuza y’u Rwanda yemeje ko igiye kongera guha abanyeshuri mudasobwa ku nguzanyo ariko bitandukanye nuko yabikoraga mu myaka yashize.
Ubusanzwe abanyeshuri ba UR bahabwaga mudasobwa hatitawe ku ngano n’ubushobozi bwayo ku buryo nk’umunyeshuri wiga ubwubatsi ukenera mudasobwa ifite ubushobozi bwo kwakira porogaramu ziremereye agahabwa inganya ubushobozi n’uwiga ibitagenera izo porogaramu.
Kuri ubu ngo byahindutse kuko umwaka w’amashuri 2023/2024 uzatangira byose byagiye mu buryo aho buri (...)

Sponsored Ad

Kaminuza y’u Rwanda yemeje ko igiye kongera guha abanyeshuri mudasobwa ku nguzanyo ariko bitandukanye nuko yabikoraga mu myaka yashize.

Ubusanzwe abanyeshuri ba UR bahabwaga mudasobwa hatitawe ku ngano n’ubushobozi bwayo ku buryo nk’umunyeshuri wiga ubwubatsi ukenera mudasobwa ifite ubushobozi bwo kwakira porogaramu ziremereye agahabwa inganya ubushobozi n’uwiga ibitagenera izo porogaramu.

Kuri ubu ngo byahindutse kuko umwaka w’amashuri 2023/2024 uzatangira byose byagiye mu buryo aho buri munyeshuri azajya ahabwa imashini bijyanye n’ibyo yiga, ibyumvikana ko n’amafaranga azishyurwa atazaba angana.

Ni gahunda iyi kaminuza yafashe nyuma y’uko hari hashize imyaka itatu idatanga mu dasobwa ku banyeshuri bijyanye n’ibibazo izo mudasobwa zakorwaga n’Uruganda rwa Positivo zabaga zifite.

Haheruka gutangwa mudasobwa ku banyeshuri bo mu mwaka w’amashuri wa 2028/2019 kuva ubwo abakurikiyeho ntazo bahawe ku buryo kugeza ubu bageze mu mwaka wa gatatu bamwe birwariza abandi bakisunga izitagendanwa za kaminuza.

Umuyobozi muri UR ushinzwe Itumanaho, Ignatius Kabagambe yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyo gahunda izahera ku batarahawe izo mudasobwa muri icyo gihe kuko bagifite igihe kinini mu ishuri kandi bakaba bazikenera mu masomo yabo.

Yagize ati “Kuko bakizikeneye bazahabwa inguzanyo ya mudasobwa. Ni kimwe no ku banyeshuri bashya kuko bazajya bahabwa inguzanyo y’amafaranga y’ishuri (tuition fees), iri kumwe n’amafaranga yo kubatunga ndetse n’imashini.”

Ibi bitandukanye n’uburyo bwari busanzwe aho amasezerano y’inguzanyo y’amafaranga y’ishuri yatangwaga atandukanye n’ay’iya mudasobwa kuko ay’icyo gikoresho yasinywaga ku ruhande.

Kabagambe yavuze ko impamvu bazahabwa mudasobwa zitandukanye ari uko amasomo biga atandukanye, ibigaragaza ko na mudasobwa zikenerwa ziba zitandukanye, bikumvikana ko n’amafaranga azajya azitangwaho azaba atandukanye.

Ati “Niba zitandukanye mu bushobozi no mu biciro birumvikana ko ziba zitandukanye. Nta mpamvu yo kuguha mudasobwa y’ibihumbi 600 Frw ni urugero kandi iy’ibihumbi 400 Frw ishobora kugufasha. Iyo tuvuga itandukaniro ni aho tuba dushingiye.”

Yagaragaje ko inguzanyo iyo ari yo yose yaba iy’amafaranga y’ishuri, iya mudasobwa cyangwa iy’amafaranga atunga umunyeshuri izajya ihabwa uyisabye bijyanye n’icyo akeneye kurusha ibindi ariko bidakuyeho ko uzashaka byose yujuje ibyangombwa atazayihabwa.

Ati “Ntabwo ari ukuvuga ko niba uhabwe inguzanyo isanzwe na mudasobwa izajya iba iri kumwe nk’itegeko. Ushobora kuba ukeneye amafaranga y’ishuri nta mudasobwa ukeneye, kuko ari ibyo uba uzishyura uwo mwenda ntawe ufata.”

Yagaragaje ko abari gusoza ariko batari barahawe icyo gikoresho ko bo batari mu mubare kuko “bari bayikeneye bari kwiga. Ntabwo wafata inguzanyo ya mudasobwa kandi wararangije kwiga.

Abajijwe niba imashini zigiye gutangwa ari iz’Uruganda rwa Positivo na none cyane ko zagiye zihura n’ibibazo bitandukanye bigatuma abanyeshuri batiga neza, Kabagambe yavuze ko icyemezo cy’ubwoko bazahabwa kitarafatwa gusa yemeza ko baramutse barabikosoye nta kibazo byaba bitwaye.

Ati “Amasezerano azahabwa ibigo bifite mudasobwa zishoboye kuko igenzura twakoze mu gihe twatangaga izo mu bwoko bwa Positivo BGH rizashingirwaho, hirindwa gutangwa izimeze nk’izateje ibibazo.

Mu mwaka wa 2015 nibwo uruganda Positivo rwatangiye gukorera mu Rwanda ku cyifuzo cya Leta cyo guteza imbere ikoranabuhanga cyane cyane mu mashuri.

Mu masezerano Leta yagiranye n’urwo ruganda, ni uko yagombaga kujya irugururira mudasobwa ibihumbi 150 ku mwaka zo kujyana mu mashuri abanza n’ayisumbuye ngo hatezwe imbere uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga (Smart Classroom).

Byageze hagati Leta isanga intego yo kugura mudasobwa ibihumbi 150 itazabigeraho kubera ingengo y’imari nke, irazigabanya bemeranya kujya bagura imashini ibihumbi 40 ku mwaka.

Mu kwirinda igihombo gikabije, izo mashini zahawe na bamwe mu bigaga muri Kaminuza ndetse n’abantu ku giti cyabo bazishaka.

Zatanzwe bwa mbere muri Kaminuza mu kwaka w’amashuri wa 2015/2016 aho bahawe udutoya dufite ububiko bwa gigabytes 300 nyuma barazihindura batanga inini z’umweru zifite gigabytes 500, mu 2018/2019 nabwo barahindura bazana iz’umukara za Terabytes imwe ariko byose biba kimwe ikibazo nticyakemurwa.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa