skol
fortebet

Madamu Jeannette Kagame yibukije agaciro Umukobwa afitiye sosiyeti ku munsi wabo

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Madamu Jeannette Kagame mu butumwa bwe ku munsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, yerekanye ko agaciro k’umukobwa ari ntagereranywa, nk’uko tubikesha urubuga rwe rwa X.

Sponsored Ad

Ubwo Madamu Jeannette Kagame yataakaga abana b’abakobwa yagize ati "Uyu munsi, turizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa! Bana bacu, uyu munsi ni uwanyu, Agaciro kanyu ni ntagereranywa".

Yakomeje asobanura ko umukobwa ari umuhanga mu ngeri zitandukanye, cyane cyane iyo yitaye ku hazaza he, ndetse ko usanga yifitemo ubuhanga buhanitse.

Ati "Abakobwa bize bavamo abagore b’abahanga, kandi abagore b’abahanga byaragaragaye ko bubaka imiryango mizima ivamo umuryango mugari uhamye. Abagore b’abahanga bubaka ingo zirimo umutuzo yaba mu buryo bw’ubutunzi, ubuzima ndetse n’umutekano".

Bamwe mu bana b’abakobwa bavuga ko kuba baravukiye mu gihugu kibaha amahirwe, ndetse kikanaharanira uburenganzira bwabo, ari amahirwe bakwiye gukoresha neza.

Ni umunsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti "None nitwe: Uburenganzira bwacu, ejo heza".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa