skol
fortebet

NESA yashyize hanze gahunda y’uko abanyeshuri bacumbikirwa bazasubira ku ishuri

Yanditswe: Thursday 28, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje uko gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri iteye.

Sponsored Ad

Ibi bibaye mu gihe aba banyeshuri bitegura kujya gutangira igihembwe cya kabiri cy’amashuri kizatangira tariki ya 08 Mutarama 2024.

NESA yemeje ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri yabo guhera ku wa Kane tariki 04 Mutarama 2024 kugeza ku Cyumweru tariki 07 Muatarama 2024.

Ubuyobozi bwa NESA bwahise bugaragaza gahunda y’uko abanyeshuri bazasubira ku ishuri busaba ababyeyi kubahiriza ingamba zashyizweho n’igihe cyateganyijwe kuri buri mwana bitewe n’aho yiga.

Itangazo rigira riti “Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku mashuri yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa