skol
fortebet

Nyagatare:Abarimu barashinja umuyobozi kubirukana no gushaka gusambanya abanyeshuri

Yanditswe: Wednesday 29, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikigo cya TTC Matimba giherereye mu karere ka Nyagatare aravugwaho gushaka gusambanya abana, aho no kuri ubu yirukanye umuganga w’ikigo w’umugore ngo amuziza kumwima Ruswa y’igitsina .

Sponsored Ad

BTN TV iravuga ko abarimu bashinja ubuyobozi kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho ngo uwanze kuryamana n’umuyobozi w’ikigo ahita yirukanwa.

Umwe mu bavuganye n’iki kinyamakuru yavuze ko uyu ngo yafashwe ari gusambanya cashier we ahita atangiza umukwabu wo gushaka abashyize hanze amakuru aho hafashwe abarimu bane.

Umuyobozi w’ikigo,Murwanyi Isaie we yavuze ko bamubeshyera ahubwo ngo abashaaka gusambanya abana ari abarimu bahigisha.

Uyu yavuze ko akimenya ko hari abarimu basambanya abana,yabuze ibimenyetso ngo abajyane muri RIB gusa ngo yarabahamagaye arabihanangiriza mu nama bagiranye.

Uyu yavuze ko bashobora kuba babeshyerwa nkuko nawe abeshyerwa aho yavuze ko n’amajwi yagiye hanze ari gutereta uwo mu cashier ari amahimbano.Ati "Barayahimbye rwose.Uwabikoze ukoresha ikoranabuhanga wigeze kwambika umuntu inzok,abeshya ko ajya mu bapfumu

Uyu yavuze ko ibyo byaturutse ku barimu bimuwe n’akarere kuko ikigo cyari gifite benshi birangira barakaye bashatse kumwihimuraho.

Gasana Stephen,Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yavuze ko ibyo atabizi ndetse ko bitashoboka aho yasabye umwanya ngo abikurikirane.

Uyu muyobozi yavuze ko TTC Matimba bazi ko biga neza,bahabwa amafunguro uko bikwiriye.

Hari amakuru avuga ko aba barimu bagiye bamenyesha akarere kenshi ko bahozwa ku nkeke n’uyu muyobozi w’ikigo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa