skol
fortebet

REB yasubije abakoze ikizamini cyo kuba abarimu bamaze igihe kinini bategereje akazi

Yanditswe: Monday 02, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abasaga 4000 bari basabye akazi k’uburezi mu mwaka ushize wa 2022 bari ku rutonde rw’abategereje kugahabwa bakaba bibaza impamvu batagahabwa nyamara hari abakoze ibizamini nyuma yabo bakagahabwa.

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB ruvuga ko bamwe muri aba barimu bazongera bagakora ibindi bizamini by’akazi bitewe nuko babonye amanota make.

Bamwe mu bakoze ibizamini byo gupiganira imyanya y’uburezi mu bigo by’amashuri mu mwaka ushize bagira amanota ari hejuru ya 70%. Muri bo hari abahawe imyanya mu bigo by’amashuri abandi bashyirwa ku rutonde rw’abagomba gutegereza.

Icyakora hari n’abari bafite amanota 50% nabo bari bategereje guhabwa akazi kubera ko hari bagenzi babo bari bagahawe bagize bene ayo manota.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, Leon Mugenzi NTAWUKURIRYAYO yabwiye RBA ko uretse ahabaye ikosa hakaba amasomo bongera gukoresha ibizamini, kandi hari abategereje guhabwa akazi, abandi bazakomeza gutegereza.

Ku kibazo cy’ababonye amanota ari munsi y’ateganywa n’amategeko kugira ngo umuntu ahabwe akazi mu nzego za Leta, ndetse n’abari baratanze ibyangombwa bitari diplome bamwe bakabona akazi, uyu muyobozi yabasabye kongera gukora ibizamini n’abo byagaragaraga ko badafite ibyangombwa bisabwa bakabyuzuza.

Avuga ko hari irengayobora ryigeze kuba bitewe n’umubare mwinshi w’abarimu wari ukenewe bigatuma bafata abagize amanota ari munsi ya 70, gusa ngo kuri ubu siko bikimeze kuko ubu hafashwe izindi ngamba.

Muri uyu mwaka hari abarimu bashyizwe mu myanya abandi banga kuyijyamo. Hari kandi abari barasabye guhindura ibigo abandi basaba guhinduranya. Uyu muyobozi avuga ko babonye ubusabe bwinshi bamwe baremererwa abandi basabwa kwihangana.

Umwaka ushize wa 2022 Abarimu 4054 nibo bari ku rutonde rw’abategeje akazi mu burezi ku myanya y’amasomo 55.

Ivomo:RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa