skol
fortebet

Ruhango: Umunyeshuri yapfuye havugwa ko yishwe n’ibicurane

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyeshuri wigaga ku ishuri rya Groupe Scolaire Ndangaburezi Ruhango yapfuye urupfu rutunguranye nyuma yo kugira ibicurane bikabije.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The Campus kivuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwafashe icyemezo cyo kohereza Iradukunda Aimee Christiane mu rugo nyuma yo kubona ko arembye cyane. Icyakora, yapfuye nyuma yo kugera murugo.

Yari mu banyeshuri 72 bari mu bitaro mu cyumweru gishize nyuma yo gukekwaho COVID-19 bitewe n’ibicurane bikabije.

Hashize iminsi hakwirakwira ibihuha ko Covid-19 yongeye kwiyongera mu Rwanda. Vuba aha ariko,RBC yakuyeho uru rujijo ivuga ko ibicurane biri kwiyongera mu Rwanda ntaho bihuriye na COVID-19.

Julien Niyingabira,Umukozi w’ishami rishinzwe isakazamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda muri RBC, yavuze ko igenzura rikomeje mu gihugu hose kandi nta mpinduka nshya ziraboneka kugeza ubu.

Hari amakuru avuga ko no muri Lycée Notre Dame de Cîteaux ngo umwana bamwimye rwo kujya kwivuza arwaye birangira apfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa