skol
fortebet

Rwanda: Abanyeshuri barenga ibihumbi ijana ntibarasubira ku ishuri

Yanditswe: Wednesday 26, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko nibura abanyeshuri 105.000 bataragera ku mashuri yabo.
Raporo y’iyi Minisiteri yerekana ko, mu mwaka w’amashuri wa 2022/23, abanyeshuri 3,647.758 bagombaga kuba bari ku ishuri kugeza ubu.
Icyakora, Christophe Nsengiyaremye, Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe uburezi, igenzura, n’isuzuma muri Minisiteri y’Uburezi, yatangarije Radiyo y’igihugu ko kugeza ubu abanyeshuri 3,542, 233 basubiye ku mashuri aho bari boherejwe, bivuze ko 3 ku ijana cyangwa abanyeshuri (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko nibura abanyeshuri 105.000 bataragera ku mashuri yabo.

Raporo y’iyi Minisiteri yerekana ko, mu mwaka w’amashuri wa 2022/23, abanyeshuri 3,647.758 bagombaga kuba bari ku ishuri kugeza ubu.

Icyakora, Christophe Nsengiyaremye, Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe uburezi, igenzura, n’isuzuma muri Minisiteri y’Uburezi, yatangarije Radiyo y’igihugu ko kugeza ubu abanyeshuri 3,542, 233 basubiye ku mashuri aho bari boherejwe, bivuze ko 3 ku ijana cyangwa abanyeshuri 105.525 ntabwo barajya ku ishuri.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, MINEDUC yavuze ko 3,6 ku ijana batigeze berekeza ku mashuri bashyizwemo.

Mu Ntara y’Amajyepfo, 0.7 ku ijana by’abanyeshuri bose (abanza, incuke, n’abanyeshuri bo mu yisumbuye) ntibigeze bajya ku ishuri.

Intara y’Amajyaruguru ifite 4.4 ku ijana by’abanyeshuri batarajya ku mashuri aho boherejwe.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, byibuze 95,6 ku ijana by’abanyeshuri bageze ku ishuri mu gihe 98.9 ku ijana bagiye ku ishuri mu Mujyi wa Kigali.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi yerekana ko abarimu bagera ku 6.000 batigeze bajya ku bigo bagomba kwigishaho.

Abayobozi basobanuye ko abarimu bamwe, nubwo batsinze ibizamini, batarajya ku kazi kubera impamvu zitandukanye.

Leon Mugenzi, ukuriye ishami rishinzwe iterambere ry’abarimu, imiyoborere muri REB yagize ati: “Bamwe mu barimu bavuze ko amashuri ari kure y’aho batuye mu gihe abandi bavuga ko batarabona ibyangombwa byose bisabwa nk’ibyemeza ko batakatiwe n’inkiko.Abandi ntibarafata impamyabumenyi zabo nubwo barangije amashuri yabo."

Yavuze ko Minisiteri yasabye abarimu bose kuba bageze ku mashuri bazakorera bitarenze Ukwakira.

Ati: “abarimu batazagera ku mashuri bazasimburwa kuko hari benshi bari ku rutonde rwo gutegereza”.

IVOMO: THE NEW TIMES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa