skol
fortebet

Sobanukirwa neza uko babara amanota y’abanyeshuri barangije P6 na O’Level

Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imbonerahamwe y’imitsindire y’abana mu mashuri yisumbuye nk’uko yatangajwe na NESA, ivuga ko umwana watsinze ku manota ari hagati ya 20 na 39% yagerageje. Uwagize hagati ya 50 na 59% ngo ibyo yakoze birashimishije.

Sponsored Ad

Iyi mbonerahamwe ivuga ko umunyeshuri watsinzwe ari ufite hagati ya 0 na 19%.
Biragoye ko wareba iyi mbonerahamwe ngo usobanukirwe neza uburyo amanota y’abana ari kubarwa ugendeye ku byiciro by’ayo bagize, cyane ko ihabanye kure n’uburyo bwo kubara uhereye ku 100 bwari bumenyerewe na benshi.

Duhereye ku banyeshuri barangije amashuri abanza (P6), aba bakora amasomo 5 abarwa ku giteranyo cy’amanota 30 ari nayo agaragaza uwatsinze. Ayo manota agaragazwa mu buryo bw’inyuguti 6 arizo (A B C D E S F)

Kuri ya manota 30 nakubwiye haruguru, guhera ku manota 5 kuzamura ,uwayagize aba yatsinze.mbese azahabwa umwanya mu mashuri yisumbuye (Secondary)

Naho uwagize munsi y’aya manota 5 we yatsinzwe. Ubwo azasubira mu mwaka yigagamo ibizwi nko gusibira.

Uku niko biteye muri make :Abarangije muri P6
Grades ni 6 (A B C D E S F)
- Ugize menshi agira 30
- Ugize make aba afite 0
- Iyo ugize 5 kuzamura uba watsinze
- Iyo ugize munsi ya 5 uba watsinzwe

Naho abarangije ikiciro rusange Tron Commun(O’Level) bo bakora ibizamini 9 byose hamwe, bikabarwa ku kigereranyo cy’amanota 54. Ni ukuvuga ko uwatsinze ku rwego rwa mbere ari Uwagize ikigereranyo cy’amanota menshi ariyo 54

Muri iki kiciro cya O’Level, uwagizemake nawe aba yagize 0.
Uwatsinze muri iki kiciro afite ikigereranyo cy’amanota 9 kuzamura kugera kuri 54 nyine

Ibi bivuze ko uwabonye amanota ari munsi 9 kumanura aba yatsinzwe, bivuze ko adahabwa umwanya mu mwaka w’amashuri ukurikiye .ni ukuvuga mu wa 4 w’amashuri yisumbuye.

Iyi mbonerahamwe iri aha munsi nayo iragufasha guhuza inyuguti n’iby’ibiciro by’amanota maze kugusobanurira haruguru kuburyo byarushaho kukorohera kubibara neza.

DORE UKO WAREBA AMANOTA UMWANA YAGIZE MU KIZAMINI CYA LETA UYU MWAKA 2022-2023

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa