skol
fortebet

Umugore wahungiye mu Rwanda yishimiye uko yakiriwe bituma yita umwana we "Umutoni"

Yanditswe: Sunday 23, May 2021

Sponsored Ad

U Rwanda rwakiriye Abakongomani benshi baraye bahunze ikirunga cya Nyiragongo cyarutse ndetse abagore barimo uwahunganye uruhinja rwavutse rutarageza igihe n’undi wabyariye mu nzira ahunga bakozwe ku mutima n’ubwo bumuntu.

Sponsored Ad

Mawazo Devotha,wabyariye mu nzira yerekeza mu karere ka Rubavu ahunga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, yahisemo kwita umwana we Umutoni kubera uko yakiranywe urugwiro mu Rwanda.

Nyuma yo kubona uko yakiriwe neza n’u Rwanda, Mawazo Devotha yabwiye RBA ati “ Umwana wanjye mwise Umutoni, izina ry’ikinyarwanda, kuko namubyariye mu Murenge wa Busasamana, no kubera uko nshima uko nafashijwe n’abanyarwanda.”

Nkuko amakuru dukesha RBA, Abanyekongo 110 nibo bakiri mu karere ka Ruabvu, barimo batatu bajyanwe kwa muganga ngo bitabweho,barimo n’uyu Mawazo Devotha we wabyaye ageze mu Rwanda.

Kuri iki Cyumweru nyuma y’aho iki kirunga gihagaritse kuruka, abenshi muri aba basuye mu gihugu cyabo, gusa abandi bahitamo kuba bari mu Rwanda kubera ko batarizera uko iwabo hifashe..

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi, yashimye cyane abanyarwanda uko bakiriye bagenzi babo, ariko anongera gusaba akomeje ko abaturage babijyanisha no kuzirikana uruhare rwabo mu kwirindira umutekano.

Gatabazi yagize ati "Turashimira abaturage ba Rubavu, ubuyobozi bw’Akarere, inzego zibanze uburyo bakiriye abaturage b’abavandimwe ba RDC bahungaga ikirunga kimaze kuruka ubu abenshi bakaba bamaze gusubira iwabo. Abasigaye bake bakiri mu ngo nabo bakomeje gutaha nta nkomyi."

Muri rusange mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru mu Rwanda hahungiye abanyekongo barenga ibihumbi 10 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu.

Haracyakusanywa ibyangijwe n’iruka ry’iki kirunga.

Ubwo cyaherukaga kuruka mu 2002, cyahitanye abantu 250 gisenya inzu zirenga ibihumbi 120 mu Mujyi wa Goma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa