skol
fortebet

United Scholars Center yashyize igorora abashaka kwiga hanze bari Musanze na Rubavu

Yanditswe: Monday 24, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo United Scholars Center gifasha Abanyarwanda n’abandi Banyafurika kujya kwiga mu mahanga, cyashyiriyeho amahirwe adasanzwe ababyifuza batuye mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba

Sponsored Ad

Mu buryo ngaruka mwaka United Scholars Center irakomeza ibikorwa byayo bizenguruka i Gihugu bizwi nka (Education Fairs) aho baba basonurira ababyeyi n’abana babo ibijyanye n’amahirwe ahari yo kwiga hanze, ari nako babaha ibisobaniro byimbitse ku bibazo baba bibaza.

Kuya 28 Nyakanga 2023 abazaba batahiwe ni abo mu karere ka Musanze, abazitabira bakazahurira muri Hotel Fatima imenyerewe cyane muri uyu mugi wa Musanze.

Iki gikorwa cyo kwegera abanyeshuri n’ababyeyi basobanurirwa uburyo bafashwa kujya kwiga hanze binyuze mu kubahuza na za Kaminuza zo Mu mahanga zihuye n’ibyo bifuza kwiga buzasorezwa mu karere ka Rubavu kuwa 29 Nyakanga 2023

Umuyobozi wa United Scholars Center, Ismael NIYOMURINZI yavuze ko izi ngendo bakora zigamije gusobanura ibyo bakora no kurinda abakiriya babo ko bagwa mu mutego w’ababashuka babizeza ibidashoboka.

Usibye kuba ikigo United Scholars Center cyoroshya kwiyandikisha, giha n’amahirwe umunyeshuri ushaka kujya gutangira cyangwa gukomereza amashuri ye hanze y’igihugu cy’u Rwanda kandi agafashwa mu kwiyandikisha bitamugoye ku buryo ntaho ashobora guhurira n’abatekamutwe bo kuri murandasi bamushuka ngo babarye utwabo bababeshya ko babandikishije.

Ibi kandi, byiyongeraho kuba Iki kigo gikurikirana umunyeshuri kuva agitangira kwiyandikisha, kumushakira ibyangombwa byose bisabwa bimugeza aho ishuri yahisemo kwiga riherereye kugera arangije amashuri ye kuko kimukurikirana umunsi ku munsi nk’ikigo cyujuje amategeko agenga ibigo byemewe na Leta y’u Rwanda.

Ikicaro gikuru cyabo kiba i Kigali mu nyubako ya Centenry House muri Etage ya 3 ariko ukeneye n’ibindi bisobanuro wanabahamagara kuri nomero 0788304387.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa