skol
fortebet

Urutonde rw’abana 10 bahigitse abandi mu gihugu hose mu bizamini bya leta

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Dore abana 10 batsinze neza kurusha bandi mu mashuri abanza n’iyicyicuro rusange mu gihugu hose.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kibiri tariki ya 12 Nzeri 2023 , nibwo Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza Icyiciro Rusange aho abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru kurusha abahungu.

Aya manota yatangarijwe ku Cyicaro cya MINEDUC giherereye ku Kacyiru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Nzeri 2023.

Mu mashuri abanza, hiyandikishije 203.086, muri bo abakobwa ni 111.964 mu gihe abahungu ari 91.119.

Muri bo abakoze ibizamini ni 201.679, hatsinze 91,1%, muri bo 55,9% ni abakobwa mu gihe abandi ari abahungu.

Mu basoza Icyiciro Rusange hiyandikishije 131.602, barimo abakobwa 73.561 n’abahungu 58.401.

Mu biyandikishije bose, abakoze ni 131.051, abatsinze bangana na 87.97%, muri bo abakobwa bangana na 54,8%.

Mu mashuri abanza abana 5 bahigitse abandi :

1. Regis Kwizera - EP Espoir Lavenir (Bugesera)

2. Herve Cyubahiro - Crystal Fountain Academy (Kamonyi)

3. Bruce Jooss Dushimiyimana - Ecole Primaire Highland (Bugesera)

4. Benjamin Cyubahiro Igiraneza - Ecole Privee Marie Auxiliatrice (Nyarugenge)
5. Sandra Sibo Iratuzi - Keystone School (Ltd Musanze)



Abanyeshuri 5 bo mu Icyiciro Rusange bahigitse abandi :

1. Kelie Umutoniwase - Fawe Girls School (Gasabo)

2. Kevinne Niyikora Ihimbazwe - Lycee Notre Dame de Citeaux

3. Annick Uwacu Niyubahwe - Maranyundo girls school (Bugesera)

4. Danny Mike Ganza Rwabuhama - Ecole de science Byimana (Ruhango)

5. Kevin Munyentwari - Petit Seminaire Saint Jean Paul II (Nyamagabe)

Reba uko wareba amanota y’abanyeshuri bitakugoye

Ibitekerezo

  • ayamakuru aratangaje cyn kuko nubwakabiri numvishe ibizamini bisohoka abakobwa akaba aribo batsinze kurugero rwohejuru kurusha abahungu nje maze imyaka ibiri ndangije amashuri atandatu yambere abakobwa bari baratsinzwe cyn mukigo cyacu abahungu aribo baratsinze kukigero cyo hejuru ni didier abewe mperereye kunkombo mukarere karusizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa