skol
fortebet

#Kwibuka30: Abayobozi n’abakozi ba Fortebet basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali-AMAFOTO

Yanditswe: Tuesday 16, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Fortebet yifatanije n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, isura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Sponsored Ad

Ni igikorwa cyabimburiwe no gusobanurira Abakozi n’Abayobozi bakorera kompanyi ya Fortebet amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nyuma, Aba bunamiye banashyira indabo aharuhukiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, banafata umwanya wo kungurana ibitekerezo ku cyo bungutse n’icyo bagiye gukora.

Mu kiganiro na Umuryango, Mugabo Steven ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Fortebet wari unahagarariye iyi kompanyi y’imikino y’amahirwe ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, yibukije ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kuba ibya buri wese, bityo tugaharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

ati:”Ubutumwa twagenera abanyarwanda by’umwihariko abarokotse twababwira ’mukomere, muhumure igihugu kirabakunda’, kandi ni ugukomeza guharanira guhesha ishema inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Steven ashimangira ko kuzana abakozi ba Fortebet ku rwibutso rwa Gisozi Atari umuhango kuko bunguka byinshi nko gusobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, byabafashishije cyane mu buryo bwo kumenya aho tuva n’aho tujya.”

Yijeje abanyarwanda ko binyuze mu ikoranabuhanga bakoresha umunsi ku wundi, bazaba intumwa nziza mu kugaragaza amateka nyayo yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abanyarwanda, turi mu minsi 100 yo kwibuka ku ncuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti”Twibuke twiyubaka”.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa