skol
fortebet

Biravugwa: CG (Rtd) Gasana Emmanuel yahawe imbabazi

Yanditswe: Thursday 21, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru agera ku UMURYANGO aremeza ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yaba yahawe imbabazi ndetse ubu akaba ari mu rugo iwe atakibarizwa muri gereza nkuru ya Kigali i Mageragere.

Sponsored Ad

Ntabwo haramenyekana urwego rwamuhaye imbabazi nkuko bivugwa,niba ari Perezida wa Repubulika, ububasha RCS ifite cyangwa ubushinjacyaha, cyangwa minisitiri y’ubutabera.

Itegeko riha Perezida wa Repubulika ububasha, nyuma yo kugisha inama abo bireba, bwo guha imbabazi uwakatiwe, naho Minisitiri w’Ubutabera we rikamuha ububasha bwo guhagarika ikurikiranwa mu nkiko kuri runaka!

Umunyamakuru wa UMURYANGO yagerageje guhamagara Inzego bireba asaba amakuru zimubwira ko iyi dosiye zitarayimenya neza.

Tariki ya 15 Ugushyingo 2023, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwemeje ko Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera impamvu zikomeye zishobora gutuma abangamira iperereza.

Umucamanza yavuze uwo mwanzuro wafashwe hashingiwe ku byaha bikomeye aregwa birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.

Hari inzira zinyuranye zo kurekura umuntu ufunzwe n’inkiko

Afunze iminsi 30 y’Agateganyo:

1.Kuba Ubushinjacyaha butararegeye dosiye mu rukiko muri ya minsi 30, ukurikiranwe arataha.

2. Mu gihe ya minsi 30 y’agateganyo irangiye Ubushinjacyaha butararegera Dosiye mu rukiko bwanasaba ko bwongererwa indi minsi y’iperereza Urukiko rukanga ufunze ahita arekurwa.

Urubanza rwararegewe mu mizi mu rukiko:

3. Kuba urubanza rwaba rwararegewe mu mizi ndetse rwaratangiye kuburanishwa ariko uregwa agatanga ikirego ko yakurikiranwa ari hanze/ (urugero ku rubanza rwa Kayumba Christopher)

4. Kuba Minisitiri w’Ubutabera yagira Inama Parike yo guhagarika gukurikirana uregwa, aho urubanza rwaba rugeze hose (urugero ku rubanza rwa Diane Rwigara )

Kuba yaramaze gukatirwa burundu n’Inkiko

5. Imbabazi za Perezida wa Repubulika (urugero rwa Rusesabagina )

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa