skol
fortebet

Ingabire Immaculle atekereza iki kugihano cy’urupfu giherutse gusabirwa abanyereza ibya Leta?

Yanditswe: Friday 25, Nov 2016

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru w’ Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ku gihano cy’urupfu giherutse gushyirwa mu majwi n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo muri Sena y’u Rwanda.
Hari kuwa 17 Ugushyingo 2016, ubwo Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yavuze ijambo riremereye muri Sena y’u Rwanda ubwo hahuriraga inzego nkuru z’igihugu ziga ku bibazo bya Girinka na VUP n’ubudehe .
Aha Meya wa Gatsibo Gasana Richard yavuze ko kugirango Koreya (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru w’ Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ku gihano cy’urupfu giherutse gushyirwa mu majwi n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo muri Sena y’u Rwanda.

Hari kuwa 17 Ugushyingo 2016, ubwo Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yavuze ijambo riremereye muri Sena y’u Rwanda ubwo hahuriraga inzego nkuru z’igihugu ziga ku bibazo bya Girinka na VUP n’ubudehe .

Aha Meya wa Gatsibo Gasana Richard yavuze ko kugirango Koreya y’Epfo itere imbere uwanyerezaga isima bamukatiraga urwo gupfa bityo n’u Rwanda rukaba rukwiye kwigiraho rugakaza ibihano ku banyereza umutungo kuko bijenjetse.

Umuyobozi wa Transparency Rwanda akaba yagarutse kuri icyo gihano cy’urupfu cyasabwe avuga ko kitacyemewe mu gihugu ariko aboneraho kubasabira n’ibihano bindi bikomeye.

Yagize ati “Igihano cy’urupfu wenda ntabwo tukicyemera nk’igihugu cyacu cyagikuyeho,Ariko nanjye ibihano bikomeye byo ndabibasabira rwose.Ndabasabira ibihano bikomeye kuko buriya ikibazo gikomeye nuko niyo bamufunze adasubiza bya bindi yatwaye kandi njyewe ntacyo mba nungutse nk’umuturage”.

Yakomeje agira ati “ Ndasaba ko umuntu wese wakoze icyaha yasubiza ya mafaranga kandi agakurwa mu mitungo ye nkuko nta muntu ubasha kwambura Banki muri iki gihugu, ntihagire nubasha kwambura Leta. Ikindi ndasaba ko ashyirwa ku lisiti y’umukara ku buryo atazongera gukora akazi na rimwe mu nzego za Leta, akanafungwa nyine”.


Umuyobozi mukuru wa Transparency International Rwanda,Ingabire Marie Immaculée,yakomeje kandi avuga ko ingamba zikwiye gukazwa kuko kuri ubu uburyo bikorwa hakwiye kongerwamo imbaraga.

Yagize ati “Nibura njyewe uko mbibona nuko mbyemera mbona hakwiye kongerwamo imbaraga zirenze izikoreshwa ubungubu.Bakwiye gushyiraho urwego rwihariye rugakurikirana ibyo gusa, ndetse byakwiye guhera mu bugenzacyaha bagakurikirana ibyo gusa byo kunyereza umutungo wa Leta.Hari ubwo bajya bagera ahantu bakitana ba mwana maze umucamanza kuko amategeko abimwemerera akabica uko abyumva”.

Igihano cy’urupfu nk’igihano gisumba ibindi bihano bibaho ni igihano giteganywa n’amategeko y’igihugu runaka hagendewe ku cyaha cyakozwe.

Igihano cy’urupfu cyabayeho guhera mu gihe cy’Umwami Nebukadenozor wayoboraga Mesopotamiya ikaba Irak y’ubu. Uyu mugabo yashyizeho itegeko ryari ribumbiye mucyo bise code d’Amorabi Loi de Tariyo. Iri tegeko ryavugaga ko ugukoreye ikosa urimwishyura ukurikije iryo kosa yagukoreye.

Mu Rwanda igihano cy’urupfu cyakuweho guhera muri Nyakanga mu 2007.

Source: Makuruki.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa