skol
fortebet

S/ L Seyoboka yashinjwe ibyaha bya Jenoside no gusambanya ku ngufu abagore

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwasubukuye iburanisha ry’urubanza ruregwamo Seyoboka Henri Jean Claude woherejwe mu Rwanda na Canada, akekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Ukuboza 2016, Herni Jean Claude Seyoboka wari Sous Lieutenant mu ngabo za Ex-FAR yitabye urukiko, noneho ari kumwe n’umwunganira mu mategeko Me Ngirabatware Albert. Agezwa imbere y’urukiko bwa mbere, uyu avoka ntiyabonetse bituma iburanisha risubikwa.
Iburanisha (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwasubukuye iburanisha ry’urubanza ruregwamo Seyoboka Henri Jean Claude woherejwe mu Rwanda na Canada, akekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Ukuboza 2016, Herni Jean Claude Seyoboka wari Sous Lieutenant mu ngabo za Ex-FAR yitabye urukiko, noneho ari kumwe n’umwunganira mu mategeko Me Ngirabatware Albert. Agezwa imbere y’urukiko bwa mbere, uyu avoka ntiyabonetse bituma iburanisha risubikwa.

Iburanisha rigisubukurwa nk’uko biteganywa n’amategeko ko uwakatiwe n’Inkiko Gacaca adahari, mbere yo kuburanishwa n’urukiko rubifitiye ubushobozi rusesa icyemezo cyafashwe, ni byo byakozwe.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko rusesa urubanza rwa Gacaca mu Kiyovu rwamukatiye kuwa 19 Ukwakira 2007 igifungo cy’imyaka19, n’uregwa avuga ko bikwiye. Urukiko rutesha agaciro icyo cyemezo.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo kugira ngo hatangire kuburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, bwabwiye urukiko ko Seyoboka Henri Jean Claude bumushinja icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside; icyaha cyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu; icyaha cyo gutegura Jenosid n’icyaha cyo gufata no gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa.

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Seyoboka yagize uruhare mu kwica Abatutsi mu bice bitandukanye byo mu Kiyovu, yaba icyitwa icy’abakire no mu cy’abakene mu Mujyi wa Kigali.

Ashinjwa ko yatoje Interahamwe, ndetse akaza gufatanya na zo kuyobora ibitero byo kwica Abatutsi. Hagiye hanavugwa amazina amwe namwe yabaguye mu bitero byagabwe kuri Saint Paul, kuri CELA no kuri Paruwasi Ste Famille.

Bumushinja ko yatoje Interahamwe kuva 1993 abisabwe n’Umugenzuzi w’amashuri na Konseye Nyirabagenzi Odette mu Kiyovu, ariko we akabihakana akavuga ko aho atari ho byanyura nk’umusirikare. Abo basivile bari kubisaba Perefe, nawe agasaba Minisiteri y’Ingabo niba hari abasirikare bakenewe mu gikorwa runaka, nayo igasubiza binyuze mu nzego zitandukanye zayoboraga Seyoboka.

Nk’uko yavuze ko yishimiye kumva ko agiye kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare, yavuze ko ururimi abwira urukiko, rurwumva neza nk’uko inzego za gisirikare zikora. N’utaye akazi akaba, hari ikibihamya.

Umushinjacyaha yanavuze ko Seyoboka yamaranye iminsi itatu umukobwa amusambanya ku ngufu, ndetse hari n’umugore witwa Uwimana Chantal, we yaniciye abana.

Umushinjcyaha yavuze ko uyu mugore, Seyoboka yamusabye ko baryamana, aramwangira ku neza, aramwica yongeraho n’amagambo y’agashinyaguro.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuwa 21 Mata 1994, Seyoboka mu gitero yateguranye cyahitanye abatutsi batagira ingano ku bari bahungiye Saint Paul no kuri CELA.


Seyoboka imbere y’urukiko (Ifoto/Mbonyinshuti)

Na nyuma y’aho, ngo akaba yaragiye agenda ayobora ubwicanyi mu bitero bitandukanye, hamwe anafite imbunda n’ubuhiri nk’uko imvugo z’abatangabuhamya zabwiwe urukiko.

Ibyo Ubushinjacyaha byose bwagaragazaga nk’ibikorwa bigize impamvu zikomeye Seyoboka akekwaho ibyaha ashinjwa, yabikanye agaragaza ko nta rwango yagiriye Abatutsi, hari n’abo yagiye akiza. Ndetse hakaba n’abahungiye muri Hotel Milles Collines, kandi na ho akaba yarahageraga kenshi.

Mu kugaragaza ko ari umwere, Seyoboka yasobanuye cyane ko mu gihe cya Jenoside, n’urugamba rwari rushyushye, afite inshingano zo gufasha abasirikare mu kurebera kure aho ibitero by’ingabo z’Inkotanyi biri guturuka, ngo harasweho.


Me Ngirabatware n’umukiriya we bamaze kuburana
Na Me Ngirabatware yanavuze ko umukiriya we akwiye kurekurwa akazaburana ari hanze, kuko yigaragarije ko nta mpamvu zikomeye zimushinja, kuko inshingano yari afite zihambaye za gisirikare, atari kubona umwanya wo kujya no mu bitero by’Interahamwe.

Byongeye, Seyoboka akaba avuga ko na mbere y’uko indege y’uwari Perezida Habyarimana Jevenal ihanurwa, bwo yari umunyeshuri i Ruhande muri Kaminuza y’u Rwanda muri Sciences appliquées.

Nubwo Seyoboka yavuze amatariki menshi, avuga ko ibihe bamushinja gukoramo ibyaha yari ku ishuri cyangwa ari mu kazi kenshi ka gisirikare, Umushinjacyaha we yavuze ko ibyo atari ukuri kuko mu gihe yabaga ari ku ishuri bitavuze ko yari afunze cyangwa ari indembe mu bitaro, ku buryo byamubuza gusohoka.

Seyoka yagiye anavuga ko no mu makuru yagiye atangwa mu bayobozi bagize uruhare muri Jenoside, ntaho yavugwaga, ndetse mu manza za Arusha yavuzwemo, yagerageje kuvugana n’abashinjacyaha bakuru b’u Rwanda ngo abasobanurire.

Umushinjcyaha yasabye urukiko ko Seyoboka atarekurwa by’agateganyo, kuko hari impamvu zikomeye zimushinja, kandi hakaba hagikorwa iperereza mu kuzuza idosiye ye.

Seyoboka nawe yasabye kurekurwa kuko nta cyo byakwangiza ku isura y’urukiko, kandi ko ageze no hanze atatoroka, kuko nta pasiporo afite.

Umucamanza yavuze ko isomwa ry’urubanza ari kuwa Mbere, tariki ya 5 Ukuboza 2016, saa tanu z’amanywa.

Src: Izubarirashe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa