skol
fortebet

Tom Byabagamba na Rusagara bakuye ikirego cyabo mu rukiko rwa EAC bari baregeye

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Tom Byabagamba wahoranye ipeti rya Colonel mu Ngabo z’u Rwanda mbere yo kuryamburwa, na Frank Rusagara wahamijwe ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu akaza guhanishwa gufungwa imyaka 20 mu mwaka wa 2019, bamaze kwivana mu Rukiko rw’Afurika y’Iburasirazuba (East African Court of Justice, EACJ) nyuma y’uko batari barishimiye ibyemezo by’inkiko zo mu Rwanda.

Sponsored Ad

Bombi bahamijwe ibyaha birimo gukwiza ibihuha bigamije kwangisha ubuyobozi abaturage, gutunga intwaro ku buryo bunyuranije n’amategekono gukora ibikorwa bigamije guhindanya isura nziza y’igihugu.

Baregeye urukiko rw’Afurika nyuma yo kutanyurwa n’ibyemezo by’inkiko zo mu Rwanda.

Mu 2016 bakatiwe igifungo cy’imyaka 21 na 20 n’inkiko za Gisirikare ariko Urukiko rw’ubujurire rubagabanyiriza igifungo kigera ku myaka 15.

Nyuma y’ibihano bahawe, Byabagamba wari Coloneri, yavanywe mu ngabo z’u Rwanda (RDF). Ni mu gihe Rusagara yari yarasezerewe afite ipeti rya Brig. General.

Mu 2020, batanze ikirego mu Rukiko rw’Afurika y’Iburasirazuba rukorera i Nairobi muri Kenya, basaba gukurirwaho ibihano bahawe.

Binyuze kuri Michael Osundwa ubunganira mu mategeko, bavuze ko ifungwa ryabo ridakurikije amategeko kandi ko ari ukwirengagiza ingingo ya 6, 7 na 8 z’amasezerano ashyiraho Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Byabagamba yasabye ko urukiko rugomba guhatira u Rwanda kumugarura ku mwanya yahozeho mu gisirikare adatakaje ipeti rye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024, Byabagamba na Rusagara basabye EACJ gukurirwaho ikirego. Osundwa ubunganira ntiyatangaje impamvu zatumye bivana muri uru rukiko.

Umunyamategeko w’umunyarwanda wari witabiriye inama y’urukiko, yavuze ko ari uburenganzira bwabo gusaba gukuraho ibyifuzo byabo bari batanze.

Abagize inteko y’ubucamanza bafashe icyemezo cyo guhagarika ubusabe bwa Byabagamba na Rusagara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa