skol
fortebet

U Rwanda rugiye gutangira iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwatanhaje ko bidasubirwaho bugiye gutangira iperereza ku ruhare rwa Guverinoma y’Ubufaransa n’abayobozi babwo bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Nk’uko bikubiye mu Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda , rivuga ko iri perereza rizakorwa ku bantu 20 hagendewe ku makuru yamaze gukusanywa aho bagomba gusabwa ibisobanuro ku byaha bakekwaho kugira ngo harebwe niba abo bantu bashyikirizwa inkiko.
Iri (...)

Iri Itangazo ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Muhumuza Richard, rikomeza rivuga ko mu gihe iperereza rikomeza, abandi bayobozi cyangwa intumwa za Guverinoma y’u Bufaransa bashobora kuzasabwa gutanga amakuru yafasha ubushinjacyaha.

Aba Bafaransa 20 bagiye gukorwaho iperereza, ubushinjacyaha bwatangaje ko bamenyeshejwe binyuze mu nzira zemewe. Ubushinjacyaha buvuga ko bwizeye koroherezwa n’uruhande rw’u Bufaransa muri icyo gikorwa.

Iri Perereza rikaba rigiye gukorwa nyuma y’iminsi mike Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) isohoye urutonde ruriho abasirikare 22 b’Abafaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Muhumuza Richard/Foto:Internet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa