skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwasabiye Beatrice Munyenyezi gufungwa burundu

Yanditswe: Wednesday 28, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Beatrice Munyenyezi gufungwa burundu ku byaha bumurega bya jenoside buvuga ko yakoreye mu mujyi wa Butare mu 1994, we yavuze ko yizeye ko ubucamanza buzamurekura agasanga abana be.

Sponsored Ad

Munyenyezi yoherejwe na Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda mu 2021 nyuma yo guhamwa no kurangiza igihano ku cyaha cyo kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka zaho.

Mu rukiko kuri uyu wa gatatu, Munyenyezi n’abamwunganira babwiye urukiko ko ubuhamya bw’abamushinja butagaragaza uruhare rwe muri jenoside.

Umwunganizi we,Me Bruce Bikotwa yavuze ko abatangabuhamya bagiye bivuguruza mu mvugo zabo, nk’uwavuze ko Munyenyezi muri jenoside atari atwite mu gihe uruhande rwe ngo rwerekanye inyandiko igaragaza igihe yabyariye, ihamya ko muri jenoside yari atwite impanga.

Mu gihe ngo hari abatangabuhamya bavuze ko muri jenoside Munyenyezi yari umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda i Butare, abamwunganira bahamya ko yirukanywe mu ishuri ryisumbuye rya Gitwe kuko yari atwite nyuma akaza kwiga mu ishuri ryitwa CEFOTEC i Butare aho yize ibihembwe bibiri mbere y’uko jenoside itangira.

Abamwunganira basabye urukiko gutesha agaciro ubuhamya bumushinja ngo kuko “bushingiye ku nkuru mpimbano”.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ubuhamya bushinja Munyenyezi bufite ishingiro kandi bwerekana uruhare yagize mu kwica Abatutsi mu mujyi wa Butare. Harimo n’abari abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda yari aturanye nabo.

Munyenyezi ashinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, no gushishikariza abakoraga ubwicanyi gufata abagore n’abakobwa b’Abatutsikazi ku ngufu, ibi byaha we arabihakana, akavuga ko ashinjwa ahanini kubera umuryango yashatsemo.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu, kandi n’abaregera indishyi bakazikurikirana.

Ahawe umwanya ngo avuge ku gihano asabiwe n’umushinjacyaha, Munyenyezi yagize ati: “Ndasaba ko mwampa ubutabera ngasanga abana banjye, si ndi mu bahakana jenoside kandi nta n’uruhare nayigizemo. Icyaha ni gatozi, niba nzira umuryango nashatsemo ntabwo nagombye guhanwa kubera ibyaha byabo. Nizeye ubutabera.”

Munyenyezi w’imyaka 54, yashakanye na Shalom Ntahobari, Ntahobari na nyina Paulina Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango muri 1994 bombi bafungiye Arusha muri Tanzania nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside.

Umucamanza yatangaje ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa tariki 27 z’ukwezi gutaha kwa Werurwe.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa