skol
fortebet

Urukiko rwemeje ko umunyamakuru Manirakiza afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafunze Umunyamakuru Manirakiza Theogene nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zatuma akekwaho icyaha akurikiranyweho cyo gukangisha gusebanya kuri Nzizera Aimable bafitanye amaseserano yo kwamamaza Amarebe Investment ltd.

Sponsored Ad

Urukiko rusanga impamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha zihagije kugira ngo Manirakiza akurikiranwe.

Rusanga nubwo ahakana icyaha, bigaragara ko mbere y’ukwezi kwa karindwi bakoranaga neza n’uwitwa Nzizera Aimable ariko nyuma y’ukwezi kwa Munani yatangiye kumubwira ko agiye kuvuga amakuru yari amufiteho Abanyarwanda bakayamenya.

Urukiko rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, bituma agomba gufungwa by’agateganyo n’aho ingwate yatanze ikaba itahawe agaciro kuko itamubuza kubangamira iperereza.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023,nibwo Ubushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali bwasabiye umunyamakuru Théogène Manirakiza gufungwa muri gereza mu gihe cy’iminsi 30 hategerejwe ko urubanza rwe ko ruburanishwa .

Manirakiza, ufite urubuga rwa YouTube Ukwezi TV, amaze ibyumweru bibiri atawe muri yombi.

Ubwo yatabwaga muri yombi, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwari rwavuze ko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500.

Ariko uregwa yavuze ko yatunguwe no kumva abajijwe ku cyaha cyo gukangisha gusebanya gitandukanye n’icyavugwaga ubwo yatabwaga muri yombi .

Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yafatiwe mu cyuho amaze kwakira ibihumbi 500 by’amafranga y’U Rwanda kugira ngo areke gusohora inkuru isebanya.

Uyu munyamakuru we ahakana iki cyaha akavuga ko amafaranga yakiriye ari ayo yari yishyuwe hashingiye ku masezerano yari afitanye n’umushoramari Aimable Nzizera .

Byagenze gute mu gufatwa?

Ubushinjacyaha bwavuze ko umushoramari Aimable Nzizera yakorewe iki cyaha mu gusabwa inshuro zitandukanye kwishyura amafranga runaka kugira ngo uyu munyamakuru adasohora inkuru zimuvuga nabi.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nzizera yagiye yemera kwishyura ndetse n’umunyamakuru ntasohore inyandiko yabaga yamaze gutegurwa.

Ubwo yatabwaga muri yombi ku itariki ya 10 z’Ukwakira (10) ubushinjacyaha buvuga ko Manirakiza yafatanywe amafranga ibihumbi 500 nk’igice cya miliyoni 2 Nzizera yemeraga kwishyura kugira ngo umunyamakuru areke burundu ibyo kumusebya mu binyamakuru bye.

Ubushibjacyaha buvuga ko bufite ibimenyetso by’ubutumwa bwabayeho hagati y’aba bombi baganira kuri iki kibazo .

Buvuga kandi ko bufite amasezerano Nzizera yemeye gusinya kugira ngo umunyamakuru areke ibyo kumusebya .

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko bufite n’abatangabuhamya bashimangira ibivugwa na Nzizera .

Manirakiza yireguye ate?

Yiregura Manirakiza yahakanye icyaha cyo gutera ubwoba .

Yemeye ko ubwo yafatwaga yari afite amafaranga yahawe na Nzizera ariko ko yari ubwishyu bujyanye n’ibikorwa byo kwamamaza byari mu masezerano hagati y’impande zombi.

Mbere yo kumushyikiriza aya mafranga, Nzizera ngo yari yararitse abagenzacyaha bahise bamuta muri yombi.

Manirakiza avuga ko yari afitanye amasezerano n’ikigo cy’ubucuruzi cya Nzizera. Hashingiwe ku masezerano ngo Nizera yagombaga kwishyura uyu munyamakuru amafranga ibihumbi 200 buri kwezi, mu gihe Manirakiza we yagombaga kwamamaza ibikorwa bye .

Ikibazo cyaje kuvuka ubwo Manirakiza yasabaga kwishyurirwa rimwe amafranga y’umwaka wose kuko yari afite impungenge z’uko ashobora kutazishyurwa .

Yavuze ko byatewe n’uko yari amaze kubona amakuru y’uko hari abandi bagiranye amasezerano n’uyu munyemari ariko ntabishyure.

Uwo munyamakuru avuga ko Nzizera yemeye iki gitekerezo ariko uwo mushoramari avuga ko afite ibihumbi 500 yiteguye kuba amuhaye mu gihe ashaka ikindi gice.

Manirakiza yabwiye umucamanza ko aya ari yo yafatanywe n’abagenzacyaha. Avuga ko yari ayo kubahiriza amasezerano bitandukanye no kwigura nk’uko abiregwa .

Ku batangabuhamya, Manirakiza yavuze ko badakwiye guhabwa agaciro kuko umwe ari umuvandimwe wa Nzizera naho undi akaba inshuti ye .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa