skol
fortebet

Karongi: Peter Rwema, Umuyobozi wa Amir ufunze akekwaho gusambanya umukobwa ku gahato yaba yaragambaniwe

Yanditswe: Monday 30, Oct 2017

Sponsored Ad

- Karongi, umuyobozi wa guest house aravuga ko Rwema wa AMIR yagambaniwe na bagenzi ngo bamukure ku buyobozi

Sponsored Ad

Tariki 17 Ukwakira 2017, mu Rwanda humvikanye inkuru idasnzwe y’ umukobwa w’ imyaka 28 y’ amavuko baregeye polisi avuga ko yasambanyijwe ku gahato n’ umuyobozi w’ impuzamashyiramwe y’ ibigo by’ imari iciriritse mu Rwanda AMIR.

Umuyobozi w’ imari n’ ubutegetsi muri Guest House, uyu mukobwa avuga ko yasambanyirijwemo ku gato, Niyibizi Jean Marie wari kumwe na Rwema Peter yasobanuye uko byagenze.

Niyibizi Jean Marie avuga ko ari mu bantu barindwi bari bahoze basangira na Rwema umunsi avugwaho ko yasambanyije ku gahato umukobwa wari witabiriye amahugurwa ya AMIR mu karere ka Karongi. Niyibizi yatangarije UMURYANGO ko mu busesenguzi bwe asanga Rwema yaragambaniwe ngo akurwe ku buyobozi bwa AMIR.

Niyibizi avuga ko tariki 16 Ukwakira saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba yahuriye muri guest house na Peter Rwema na bagenzi be barimo Emmanuel, Esperence,... Avuga ko bari barindwi ariko atibuka amazina yabo bose.

Aba uko ari barindwi ngo bari bakoresheje reservation kuri Guest House Niyibizi abereye umuyobozi. Ngo Rwema niwe wabanje kwicara hashize akanya haza umushoferi we nawe Rwema amwakira icyo kunywa.

Niyibizi avuga ko hashize nk’ iminota itanu Umushoferi wa Rwema witwa Hussein yagiye hanze. Mu kugaruka ngo yagarutse ari kumwe n’ umukobwa. Uwo mukobwa yasuhuje Rwema aramwibwira arangije abwira Rwema ko yari asanzwe amuzi, gusa yongeraho ko Rwema ashobora kuba atamuzi.

Uyu mukobwa ngo yavuze izina ry’ ikigo akorera Rwema yumva icyo kigo asanzwe akizi.

Niyibizi avuga ko bigeze saa tatu Rwema yatanze komande y’ ibyo kurya. Bagakomeza bakica icyaka, gusa ngo Niyibizi kuko yari mu kazi yanyuzagamo akajya kureba uko mu kazi byifashe akagaruka.

Agira ati “Nabonaga ari bantu basanzwe baziranye ari ikipe imwe… Uwo mukobwa aziranye cyane n’ umushoferi wa Rwema kuko baranaturanye, kugira ngo Rwema amenye uwo mukobwa ni umushoferi wamumusobanuriye”

Uwo mukobwa yabanje kwicarana na Hussein (umushoferi) bigeze aho arahaguruka ajya kwicara iruhande rwa Rwema.

Akomeza avuga ko nka saa ine ibyo kurya bimaze kuboneka bimutse kuri comptoir aho bari barimo kunywera bakajya muri restora gufata amafunguro.

Ati “Bamaze kurya bagaruka kuri comptoir aho twanyweraga. Rwema niwe wari urimo kugura”.

Niyibizi avuga ko nubwo yatangiye abona bameze nk’ ikipe imwe ishyize hamwe byageze hagati akajya abona Hussein n’ undi witwa Emmanuel Ntakirutimana wari waturutse hamwe n’ uwo mukobwa babibeta bakajya hanze bakongorerana utuntu bakongera bakagaruka bakicara.

Ati “Aba bombi bagiye hanze inshuro ebyiri bagahamagara umukobwa bakagira ibyo bumvikana bakongera bakagaruka, byabaye nk’ inshuro ebyiri”

Ngo uwo mukobwa yageze aho yisanzura kuri Rwema akajya amufata ku rutugu ku buryo utabizi yari kubona ko basanzwe baziranye bigiye kure. Byageze aho Rwema aha uwo mukobwa imfunguzo z’ icyumba yari yafashe ari burarermo ngo abe agiye aze kumusangayo, azazakira.

Uwo mukobwa yaragiye Rwema na bagenzi basigara binywera. Ngo igihe cyaje kugera barataha Rwema anyura ku cyumba cy’ uwo mukobwa ngo amuhe imfunguzo z’ icyumba cye. Niyibizi avuga ko uwo mukobwa yakinguye yambaye ubusa agahereza imfunguzo Rwema, Rwema akajya mu cyumba cye.

Niyibizi avuga ko kugira ngo amenye ko abakozi akoresha batakoze amanyanga ngo bamubeshye ko icyumba nta muntu urimo kandi arimo. Ngo aragenda akajya agenzura buri cyumba.

Ngo ubwo yagenzuraga ibyumba mbere yo gutaha yasanze Emmanuel Ntakirutimana ahaze muri corridor akandagura telephone. Amaze kugenzura bloc ya kabiri agarutse kuri yayindi yahereyeho asanga Ntakirutimana akihahagaze aramubaza impamvu atararyama amubwira ko hari ibyo agitunganya.

Ngo ibi birangiye Niyibizi yaratashye amaze kurenga nka metero magana atanu baramuhamagara bamubwira ngo agaruke hari ikibazo kivutse muri Guest House.

Yarahageze asanga uwo mukobwa ahagaze kuri reception avuga ko Rwema amusambanyije ku gahato. Uwo mukobwa ngo yavuze ko Rwema yamuhamagaye, akamusanga ku cyumba cye umukobwa agakingura agahita amusambanya batabyumvikanyeho.

Niyibizi avuga ko byatangiye babona ari ibintu byoroheje uko abantu bagenda biyongera umukobwa akarushaho kugaragaza ko akomeje.

Niyibizi yibaza ukuntu uyu mukobwa yibutse kuvuga ko bamusambanyije ari uko birangiye kandi atatatse mbere y’ uko biba cyangwa birimo kuba. Kwikwibitiro amakuru yavugaga ko uyu mukobwa yatatse ntibyumvikane kuko umuriro wari wabuze bacanye moteri.

Niyibizi avuga ko aho moteri iba n’ aho uwo mukobwa yari aryamye harimo intera ndende ku buryo urusaku rwa moteli rutari kubuza abantu kumwumva cyane ko bose bari bafashe ibyumba byegeranye.

Muri iryo joro ngo Rwema yemeraga ko baryamanye ariko akavuga ko bari babyumvikanye.

Mu gitondo tariki 17 nibwo polisi yagiye kuri guest house ifata Rwema ijya kumufunga.

Niyibizi avuga ko Rwema yagambaniwe. Ati “ Byarimo akagambane kuko nkimara kuhagera twahamagaye numero za telephone za ba bantu bose dusanga zose zirazimije”

Gusa n’ubwo Umuyobozi w’iyi Guest avuga gutya, umwe mu baraye muri iyi Guest iri joro ndetse uzi Peter n’umukobwa bivugwa ko yasambanyije ku ngufu yatangarije Umuryango ko akemanga ubu buhamya kukongo atigeze abona uyu muyobozi wa Guest nyuma y’aho bagiriye kuryama.

Yagize ati:" umukobwa yasangiraga na Peter n’abandi bari kumwe ariko we yagiye kuryama kare, nanjye naraye muri iyi Guest, ariko narinze nsinzira nta muntu urankomangira ku muryango, ashobora kuba afite izindi nyungu zihariye muri ubu buhamya. Nabonye Manager mu gitondo na Polisi yahageze, sinigeze mubona agenzura ibyumba nk’uko abivuga".

Twagerageje kumva icyo abandi bari kumwe na Rwema babivugaho ntibyadushobokera, tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Inkuru yabanjye:Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibitekerezo

  • Abamacanza bazakenguze neza nibasanga Rwema, yaragambaniwe nk’ uko Nibizi abivuga ababikoze bazahanwe

    Ubugambanyi buragwira

    ark bagiye bemera ko iminsi yumujura iba 40 ibyo akorera aho murabiyobewe maze rero izina rya hotel murarihisha kdi ari muri yandiri yabagabo batiyubaha golf chez mugambira

    ubu se abivuze ubu!!!?uyu mugabo ari gukingira ikibaba peter.ahubwo ndasaba ubushinjacyaha kumuhata ibibazo byinshi hari icyo azi ku ihohoterwa ry’uyu mukobwa.ni byabindi byuko aho umugabo aguye undi atereraho utwatsi.ubugenzacyaha ni bukore akazi kabwo butitaye kubuhamya bwuyu mugabo ndabona ari nkababandi bagurwa .shaka n’umuseke uwuhe ubu buhamya gusa nzi ko bari bugutahure.

    Ariko niba atari unkuru mbarirano, ubu ubu buhamya ntiburimo ibinyoma, Niba uyu Niyibizi ataraherekeje Rwema ngo bajyane kwaka imfunguzo Nyiramukobwa, Niyibizi yabwiwe na nde ko Rwema yasanze umukobwa yambaye ubusa? None se niba adashinzwe kurara kuri buri cyumba agicungira umutekano, akaba avanga amacumbi y’abagore n’ay’abagabo yakwemeye uruhare rwe cyangwa akikura muri dossier.

    Uyumujyama arabeshya sanaa Nigute manager wikigo atazi nizina ry’ikigo akorera?? Hanyumase yabwiwe Niki Ko umukobwa yakinguriye umusore yambaye Ubusa?? Ahubwo nuwo munyabuhamya akurikiranwee

    "Niyibizi avuga ko hashize nk’ iminota itanu Umushoferi wa Rwema witwa Hussein yagiye hanze. Mu kugaruka ngo yagarutse ari kumwe n’ umukobwa. Uwo mukobwa yasuhuje Rwema aramwibwira arangije abwira Rwema ko yari asanzwe amuzi, gusa yongeraho ko Rwema ashobora kuba atamuzi.
    Uyu mukobwa ngo yavuze izina ry’ ikigo akorera Rwema yumva icyo kigo asanzwe akizi." - NIYIBIZI

    Muri izi nteruro na audio numvise, uyu mutangabuhamya yaraguriwe!! Ni igisahiranda tu ahubwo bamuperereze, ni gute amenya amazina y’abaclients nk’aho nawe asanzwe abazi? Ntacyo wenda basanzwe bahagenda, ni gute amenya amagambo yose Rwema yabwiraga abantu badasangira wongeyeho Esperance uwo? Sha abanyarwanda twaranduye, umuco w’ikinyoma wakuriye muri twe

    Akagambane ko karashoboka cyane muri iyi dossier cyaneko bigoye kumva uburyo umukobwa w’imyaka 28 bamuhaye amaboko muri hotel atabishaka .Gusa bibere isomo nabandi bagabo cyane cyane abayobozi Akabo ntikarigakwiye kubabuza umugati .Mujye munywa amazi y’isoko mwifukuriye niko Igitabo cyera kibivuga .

    Akagambane ko karashoboka cyane muri iyi dossier cyaneko bigoye kumva uburyo umukobwa w’imyaka 28 bamuhaye amaboko muri hotel atabishaka .Gusa bibere isomo nabandi bagabo cyane cyane abayobozi Akobo ntikarigakwiye kubabuza umugati .Mujye munywa amazi y’isoko mwifukuriye niko Igitabo cyera kibivuga .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa