skol
fortebet

RCS yavuze ku bacungagereza bivugwa ko bari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu waMbere tariki ya 22 Mata 2024,hamenyekanye amakuru avuga ko hari abacungagereza n’abayobozi babo batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kubera ko bafungiwe ubusa mu gihe kigera ku mezi atanu.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hari abakozi bayo bari gukurikiranwa bitewe n’amakosa bakoze mu kazi, agaragaza ko ari ibintu bisanzwe bibaho nk’imwe muri gahunda y’uru rwego yo gukebura abaguye mu makosa, igihe cyagenwe cyarangira bagasubizwa mu kazi.

CSP Kubwimana yavuze ko aba bacungagereza badafungiye mu Igororero rya Rwamagana nk’uko hari abagiye babitangaza batyo, ahubwo ko bari mu Ishuri ry’amahugurwa i Rwamagana.

Ati “Ku ishuri ry’amahugurwa rero ni ho haba n’ishami rishinzwe imyitwarire. Aha RCS ihashyira abakoze amakosa ikabigisha byaba ngombwa bakanahanwa.”

“Ubu rero abahari bariyo mu buryo bwemewe n’amategeko atugenga cyane ko turi n’Urwego rwihariye. Kuba hari abantu bakoze amakosa bari gukurikiranwa sinumva ko ari ikintu cyagakwiriye guhuruza inzego.”

Ku bijyanye no kwiyicisha inzara kw’abo bakozi, uyu muvugizi yavuze ko “ibyo nta bihari” ndetse ari amakuru adafite aho ashingiye na cyane ko ari gutangwa n’abatarebwa n’icyo kibazo.

Ati “Nibaza impamvu abatanga amakuru ari abatari mu bari guhanwa ahubwo byakabaye kuri ba nyir’uguhanwa ubwabo. Niba mwabonye inkuru yanditswe hari aho bigaragazwa ko mu byo bari kubazwa birimo no kugirana ubucuti bwihariye n’abagororwa. Ubwabyo ni amakosa”

“Ni ibisanzwe mu kazi iyo hari ukoze ikosa arabihanirwa, kuba bari gukurikiranwa ntibivuze ko RCS iri guhonyora uburenganzira bwabo. Kugirana ubucuti bwihariye n’abagororwa nk’uko inkuru yavugaga, nk’ababashinzwe ntabwo bikwiriye kuko bibyara amakosa ndetse byakomeza bikaba byaba n’ibyaha.”

Umuvugizi wa RCS yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumenya ko RCS ari urwego rwihariye, ifite ububasha bwo guhana mu buryo bwihariye ku buryo uwakoze amakosa ukurikiranyweho imyitwarire idahwitse yakosorwa.

Amakuru avuga ko aba bacungagereza bose hamwe bagera ku 135. Barimo abacungagereza bakomoka mu magereza atandukanye yo mu Rwanda ndetse n’abayobozi babo.

Abo bivugwa ko batangiye kwigarambya biyicisha inzara bemeza ko bazarya aruko babonye umuyobozi mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda bakamugezaho icyo bita “Akarengane” kabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa