skol
fortebet

Abasenyewe n’ibiza b’i Gakenke baracyatabaza Leta

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016

Sponsored Ad

Hakizimana Firmin, w’imyaka 22, utuye mu Mudugudu wa Gatoki, Akagari ka Mwiyando mu Murenge wa Muzo ho mu Karere ka Gakenke ni umwe mu basenyewe n’imvura iheruka kugwa muri Gicurasi 2016, nubu akaba atarubakirwa.
Uyu mugabo ufite umugore n’abana batatu avuga ko atari wenyine, ko hakiri imiryango igera kuri mirongo ine ituye muri aka Kagari ka Mwiyando basenyewe n’ibi biza bizezwa kubakirwa ariko nuba amaso akaba yaraheze mu kirere.
Uyu muturage asobanura ko impamvu batarubakirwa ari uko (...)

Sponsored Ad

Hakizimana Firmin, w’imyaka 22, utuye mu Mudugudu wa Gatoki, Akagari ka Mwiyando mu Murenge wa Muzo ho mu Karere ka Gakenke ni umwe mu basenyewe n’imvura iheruka kugwa muri Gicurasi 2016, nubu akaba atarubakirwa.

Uyu mugabo ufite umugore n’abana batatu avuga ko atari wenyine, ko hakiri imiryango igera kuri mirongo ine ituye muri aka Kagari ka Mwiyando basenyewe n’ibi biza bizezwa kubakirwa ariko nuba amaso akaba yaraheze mu kirere.

Uyu muturage asobanura ko impamvu batarubakirwa ari uko bijejwe kuzatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo, nyamara ntibikorwe.

Agira ati “Abaturage bo muri uwo mudugudu wa Gitoki ntibigeze bubakiwe ku mpamvu z’uko bijejwe ko bazubakirwa mu mudugudu ugezweho w’icyitegererezo mu mudugudu wa Kagano. Abandi bo barubakiwe, ariko twebwe baratubwiye ngo tube dutegereje kandi ntaho tugira ho gutura.”

Aba baturage bijejwe kubakirwa muri uyu mudugudu bavuga ko ari imiryango 16.

Bavuga ko bamwe bahawe amahema baba batuyemo, abandi bajya gukodesherezwa abandi bakaba babayeho mu nzu zasenyutse bagitegereje kwimurwa.

Maniragena Obed, we utuye mu Mudugudu wa Kagano, nawe wijejwe kuzubakirwa muri uyu mudugudu, yagize ati “Baratubwiye ngo mube mutuye, mube mutuye mu mahema ngo tugiye kubakorera ubuvugizi ngo barebe uburyo natwe batwubakira. Njyewe ndi mu nkodeshanyo, nyir’inzu ari kuza agafata ibikoresho byacu akabiterera. Iyo tubibabwiye tukabereka ko inzu zacu zahirimye barabyanga bakadusohora, bakatubwira ko batatwishingiye. Tujya kubaza bakatubwira ngo mube mwitonze, ubu natwe twaguye mu gihirahiro.”

Aba baturage bavuga ko bahora babwira ubuyobozi iby’iki kibazo cyabo, amezi akaba ashize bacyizezwa gusa ko bazubakirwa.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi, Gasasa Evergiste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo agira ati “Twari twabasabye rero ko uwabona ikibanza yaza, amabati arahari. Abandi bategereza bakazubakirwa muri uwo mudugudu w’icyitegererezo iyo gahunda irahari

Tumubajije igihe uyu mudugudu uzubakirwa, uyu munyamabanga yasubije agira ati “Biri muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka.”

Minisitiri Seraphine Mukantabana uyobora Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, we avuga ko bateganya gukorera urugendo muri aka gace, ko bazareba n’iby’iki kibazo.

Ibiza biheruka kwibasira akarere ka Gakenke mu kwezi kwa Gicurasi byahitanye abantu 35 babaruwe mu miryango 12.

Akarere ka Gakenke kibasiwe n’imyuzure ihitana abantu batari bake/Foto:Internet

Source:Izubarirashe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa