skol
fortebet

Indege yagonze ibisiga i Kigali ihita ihagarika urugendo

Yanditswe: Sunday 03, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Sosiyete yo mu Misiri ikora ubwikorezi bwo mu kirere, EgyptAir, yatangaje ko yahagaritse urugendo rw’indege yayo rwavaga i Kigali rugana i Cairo, nyuma y’uko igonganye n’ibisiga.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko uru rugendo rwari rwahawe izina rya MS835 rwahagaritswe ku wa Gatanu tariki 1 Werurwe mu 2024. Ni nyuma y’uko iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737/800 yari itwaye abagenzi 116, yagonganye n’ibisiga ubwo yari iri guhaguruka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ariko itaragera mu kirere.

Nyuma yo kubona iyi mpanuka, umupilote wari utwaye iyi ndege yasubitse urugendo, EgyptAir ihitamo gucumbikira aba bagenzi muri hoteli zitandukanye zo muri Kigali.

Itsinda ry’abakanishi b’iyi ndege ryahise ryihutira gusuzuma niba nta kibazo yagize mbere y’uko ikora urundi rugendo urwo arirwo rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa