skol
fortebet

"Kukwikoreza umuzigo wa Kongo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi"- Perezida Kagame

Yanditswe: Monday 01, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yagaragaje ko amahanga akwiriye guhagarika kugereka ku Rwanda ibibazo bya RDC kuko nta ruhare rubifitemo ndetse yemeza ko ikibazo cyayo kirimo ibintu byinshi byivanzemo na benshi.

Sponsored Ad

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM yavuze ko

Ati “Nk’ikibazo cya Congo, abantu bavuga Uburasirazuba bwa Congo, ukibwira ngo ni ikindi Gihugu, oya ni Congo. Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo ni ibibazo bikomoka muri Congo, by’ubuyobozi bwa Congo. Hari ubwo u Rwanda barwikoreza umuzigo wa Congo.”

“Umuzigo wa Congo ukwiriye kuba wikorerwa n’Abanye-Congo n’abayobozi ba Congo, ntabwo ukwiriye kuba wikorerwa n’Abanyarwanda n’abayobozi b’u Rwanda, kandi bibaye igihe kinini, u Rwanda barwikoreje umuzigo wa Congo igihe kinini, ibintu birarambiranye. Ku kwikoreza umuzigo wa Congo ni nko ku kwikoreza umurambo w’impyisi.”

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gihari ari uko ushaka kugira ibyo avana muri Kongo amushyira mu majwi.

Ati: "Njyewe baranshakaho iki.Kuki kugira ngo uvane ibyo ushaka muri Congo ugomba kunyikoreza ibibazo bya Congo?.

Kongo ifite ibibazo byayo by’ubuyobozi,abanyekongo,Abatutsi bo muri Kongo ndetse n’abanyarwanda bandi batari abo batutsi bavugwa ko batotezwa nabo ntabwo bameze neza.

Abanyarwanda bose b’abanyekongo ntibameze neza by’umwihariko Abatutsi bo muri Kongo.Niyo mpamvu bikwiriye kuba byabibutsa kuba bashaka kubana hagati yabo ntibashyirwemo amacakubiri ngo nabo ngo biyumve nk’abatutsi n’abahutu.

Iyo batangiye kubyibonamo batyo,ababatoteza niho babona icyuho cyo kubamerera nabi kandi bose.

Ikibazo cy’uburenganzira bw’Abanyarwanda ni ibintu bagomba guhabwa,batabihabwa hakavamo izi ntambara tubona.Niko bimeze,ubundi se babona ko bizaherera hehe?.Ntabwo abantu bamwe wabagira impunzi mu bihugu bituranye na Kongo,hari abari hano n’abari muri Uganda,ngira ngo hagomba kuba hari n’abari mu Burundi,abandi barabica,abandi babavana mu byabo ukundi.Bigomba gushakirwa umuti.Ugomba kubashakira umuti ni kongo ntabwo ari u Rwanda,ntabwo ari UN,nta nubwo ari nde.

Ikindi ni FDLR,bakoze amahano hano,bishe abantu,bari hariya Kongo yabahaye intebe,yabahaye uburyo,ejobundi yabahaye imbunda,ibaha amasasu,ibaha ibintu byose bagomba gukoresha mu kubarwanirira ariko intego ari ugutera u Rwanda.Ibyo nabyo ntabwo aritwe twabikemura ni Kongo igomba kubikemura. Twe twafasha gusa mu kubikemura.Igisigaye cyacu n’ukwirinda ngo ibyo bitazaza bikatumerera nabi,bikaduteza umutekano muke.Niyo nshingano twebwe dufite."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa