skol
fortebet

Marriott Hotel yavuze ku nkongi y’umuriro byavuzwe ko yayadutsemo

Yanditswe: Friday 12, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Hoteli Marriott bwanyomoje amakuru yavugaga ko yafashwe n’inkongi y’umuriro aho bemeje ko barimo bakora amasuku no gukora bimwe mu bikoresho byo muri iyo hoteli

Sponsored Ad

Nyuma y’uko hagaragaye umwotsi mwinshi wavaga muri Hotel ya Kigali Marriott bigacyekwa ko iyi nyubako yaba yafashwe n’inkongi y’umuriro,ubuyobozi bwayo bwatangaje ko umwotsi wahagaragaye watewe n’imirimo ijyanye no gutunganya (maintenance) imashini zishyushya amazi.

Kubera abashyitsi benshi batinze kuyisohora,ngo uyu munsi bayisohoreye rimwe iza ari myinshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo iyi Hoteli Marriott y’inyenyeri eshanu, iherereye mu mujyi wa Kigali,yagaragaye icumba umwotsi w’umukara,bikekwa ko ihiye.

Iyi hoteli yavuze ko nta nkongi y’umuriro yabayeho,ko uyu mwotsi waturutse ku mirimo yo gutunganya

Yagize iti: "Turashaka kwizeza abantu ko ibyabaye muri iyi nyubako atari inkongi y’umuriro. Ahubwo, umwotsi watewe n’akazi ko gukora imashini[boiler] ishyushya amazi."

Iyi hoteli yasabye imbabazi ku ngaruka ibi byaba byateye ndetse ko ikipe yabo tekinike iri gukemura ikibazo cyatumye benshi bikanga ndetse ko intego yabo ari iyo gutuma abashyitsi babo bamererwa neza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa