skol
fortebet

Musanze: Yasambuye inzu yubakiwe na leta nk’utishoboye ajya kugurisha inzugi n’amabati

Yanditswe: Monday 13, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu Kagari ka Sahara, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nganizi, ushakishwa nyuma yo gutoroka amaze gusambura inzu yabagamo akagurisha amabati, inzugi n’amadirishya.

Sponsored Ad

Yabikoze kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023, ubwo yacunze imvura iguye aca mu rihumye abaturage n’ubuyobozi, asambura inzu yubakiwe na Leta nk’umuturage utishoboye, nyuma yo gusambura amabati akuramo n’inzugi ndetse n’amadirishya ajya kubigurisha.

Nganizi ni umwe mubasigajwe inyuma n’amateka, utuye muri ako gace, abaturage bavuga ko imyitwarire ye idasanzwe, kuko yari yasambuye iyo nzu mbere, akaba yari amaze ibyumweru bibiri ayibamo irangaye uruhande rumwe.

Icyo gihe ngo bamutesheje amaze kuyisamburaho amabati icumi,amaze kugurishamo atatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo Ndayambaje Karima Augustin, na we arunga mu ry’abo baturage, aho yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko uwo muturage yakunze kurangwa n’inda nini, kugeza ubwo atinyuka kwisenyeraho inzu akagurisha amabati.

Yagize ati “Ibya Nganizi natwe byatuyoboye, ntabwo tuzi impamvu imutera gukora ariya makosa, ariko bituruka ku mpamvu yo kudashaka gukora. Nk’ubu muri uku kwezi gushize twamutesheje amaze gusambura amabati 10 kuri iyo nzu, tumutesha amaze kugurisha atatu, arindwi tuyabika ku kagari”.

Arongera ati “Ubwo twatekerezaga kongera kuyasakara, twumva abaturage baradutabaza ngo noneho inzu yose yamaze kuyisambura, akuramo n’amadirisha n’inzugi. Yacunze imvura iguye azana abo basangira bayakuraho byihuse, turacyashakisha uwayaguze ngo ayagarure”.

Uwo muyobozi avuga ko Nganizi n’ubwo afite umugore n’abana batabana, ngo bajya gutandukana nanone yari yasenye inzu Leta yari yabubakiye, agurisha amabati.

Ngo nibwo umugore yahise yanga kongera kubana n’umugabo nk’uwo, ari nabwo mu gukemura icyo kibazo, ubuyobozi bwafashe imitungo bari batunze burayibagabanya, umugore ajya kuba ukwe n’abana be, mu mafaranga Nganizi yari abonye bamuguriramo iyo nzu yasambuye.

Gitifu Ndayambaje, yagarutse ku mibereho ya Nganizi muri rusange, ati “Ni umuntu ukunze kugenda, rimwe aba ari ahangaha ubundi ari ahitwa Nyonirima mu bavandimwe be. Icyo tugiye gukora ni ukumushakisha tukamuganiriza tukumva ibitekerezo bye tukamenya n’ikibazo afite, abatwaye ayo mabati nabo turi kubashakisha kugira ngo ayo mabati asubizwe ku nzu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa