skol
fortebet

Nyabihu:Polisi yafashe umukozi wo muri Pariki y’ibirunga warashe mugenzi we akamwica

Yanditswe: Thursday 16, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwitwa Ntegerejimana Christophe w’imyaka 37 yarashe mugenzi we witwa Irakoze Kevin w’imyaka 32, mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, bakoranaga mu kigo cya Karisoke Research center gikorera muri pariki y’ibirunga ku buzima n’imibereho y’Ingagi.

Sponsored Ad

Uyu murinzi wa Pariki y’ibirunga yishe uyu Kevin amurashe mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023.

Umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga, Uwingeli Prosper, yemereye IGIHE ko koko hari umurinzi wa Pariki wishe mugenzi we amurashe ariko batari bamenya impamvu yabimuteye.

Yagize “Yego nibyo byabaye ejo, byabereye mu Mugenge wa Jenda muri Nyabihu.”

Yakomeje avuga ko batari bamenya icyatumye uyu murinzi wa Pariki y’Ibirunga arasa mugenzi we kubera ko iperereza ritarakorwa.

Ati “Ntabwo iperereza ryari ryakorwa ngo rirangire ikiriho ni uko uwamurashe yamaze gufatwa uyu munsi, ubwo rero inzego nizo zikora iperereza zigahuza amakuru n’ababifitemo uruhare.”

Uwishe yafatiwe mu Murenge wa Mudende muri Rubavu mu gitondo cyo kuwa 16 Ugushyingo,avuka mu Murenge wa Gataraga,mu Karere ka Musanze”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Bonface Rutikanga nawe yabwiye IGIHE ko ukekwa yamaze gufatwa.

Ati “Kugeza ubu ntacyo turamenya (icyatumye arasa mugenzi we) kuko bari bamaze imyaka igera kuri irindwi bakorana. Mu kwisobanura yagaragaje ko ari ibyamugwiririye kuko atabishakaga.”

Icyakora ACP Rutikanaga yavuze ko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ari rwo ruzagaragaza ukuri nya ko ku byabaye bijyanye n’ubugenzacyaha izakora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa