skol
fortebet

Nyagatare: Yaketsweho kwiba inka, bageze iwe bahasanga umurima w’urumogi

Yanditswe: Friday 08, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Nyagatare akekwaho kwiba inka akazibagira iwe, ndetse no guhinga urumogi nyuma y’uko iwe hasanzwe ikinono cy’inka n’akarima k’urumogi.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bagiye mu rugo rw’uwo mugabo ruherereye mu Kagari ka Ryabega Umurenge wa Nyagatare, bahasanga ibinono by’inka zamaze gupfa ndetse n’akarima k’urumogi.

Yagize ati “Yaketsweho kwiba inka akazibagira iwe akagurisha inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bageze iwe bahasanga ibinono byazo ndetse n’akarima k’urumogi gateyemo ibiti 24, avuga ko yajyaga arugaburira ingurube ze akizoroye kuko ntazo bahasanze.”

Avuga ko n’ubwo nta mibare, ariko ubujura bw’amatungo nk’ubu buhari kandi abayiba bajya kuyabagira ahantu hatemewe bakagurisha inyama.

Akangurira abaturage kwirinda gukora ubucuruzi bw’inyama butememewe, ahubwo abifuza kubaga amatungo yabo bakagana amabagiro yemewe aho ari hafi muri buri Murenge, aho kubikorera ku gasozi kuko bitiza umurindi abajura.

Asaba abaturage kwihutira gutanga amakuru ku muntu wese babonanye itungo, kandi adasanzwe yoroye ndetse no ku bantu bagenda bacuruza inyama mu nzira cyangwa ahandi hatabugenewe, kuko bishobora kugira ingaruka ku bazirya kuko ziba zitapimwe.

Ati “Bakwiye kwirinda ba bantu bagenda bazunguza (gucuruza) inyama mu ngo, haba mu modoka, moto cyangwa abandi bantu bagendana indobo zirimo inyama bagenda bacuruza ndetse rimwe na rimwe bakemera n’amadeni, kuko ibi bituma hari abiba amatungo bagacuruza inyama muri ubu buryo kandi ayo matungo rimwe na rimwe aba yipfushije cyangwa arwaye.”

Umwe mu baturage utifuje ko amazina ye atangazwa, ari na we watanze amakuru yatumye uwo mugabo afatwa, avuga ko ubundi ukekwa bari basanzwe bamuziho gucuruza ibyuma byibwe ariko nyuma ngo yadukana n’ingeso yo kwiba inka akazibaga.

Mu nka yibye ngo harimo n’iya mukuru we, ariko umuryango uhitamo kumuhishira kugira ngo adafungwa.

Gusa ngo bakomeje kumukekaho ubujura bw’inka kuko ngo hari n’igihe bajyaga babona imodoka cyangwa moto zikura imifuka y’inyama iwe.

Agira ati “Twatanze amakuru ubuyobozi bujyayo buhasanga ibinono by’inka n’aho yabagiraga, ariko inyama bari bamaze kuzitwara bumushyikiriza Polisi. Bakomeje gushaka ibimenyetso bucya iwe haboneka icyobo kirimo ibisigazwa by’inka nk’eshanu, ibyo mu nda, impu, amahembe no hepfo y’umusarane hari ibindi.”

Ifatwa rye ahanini ryaturutse ku muturage wo mu Kagari ka Ndama, Umurenge wa Karangazi wari umaze iminsi yibwe inka ari na yo bavuga ko ikinono cyayo aricyo basanze iwe. Ikindi ashinjwa kwiha amazi akoresha atagira mubazi.

IVOMO:KIGALI TODAY

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa