skol
fortebet

Nyamasheke: Abagabo batinya gutaha mu ngo zabo kubera inkoni bakubitwa n’ abagore

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Sponsored Ad

Bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke baravuga ko barambiwe inkoni bahora bakubitwa n’abagore babo.
Aba bagabo bavuga ko birirwa mu misozi batari kumwe n’abagore babo, bwakwira bakibaza aho bataha bikabayobera, bagasaba ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryakongera kwigishwa neza mu baturage, aba bagore bakamenya ko umugabo atari uwo guhozwa ku nkoni.
Abatuye umurenge wa Karambi bavuga ko amakimbirane yo mu ngo agenda yiyongera. Aba baturage bagaragaje ko (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke baravuga ko barambiwe inkoni bahora bakubitwa n’abagore babo.

Aba bagabo bavuga ko birirwa mu misozi batari kumwe n’abagore babo, bwakwira bakibaza aho bataha bikabayobera, bagasaba ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryakongera kwigishwa neza mu baturage, aba bagore bakamenya ko umugabo atari uwo guhozwa ku nkoni.

Abatuye umurenge wa Karambi bavuga ko amakimbirane yo mu ngo agenda yiyongera. Aba baturage bagaragaje ko amakimbirane yo mu ngo agenda ahindura isura, aho n’abagabo basigaye bataka gukubitwa n’abagore bafatanyije n’abana babo, abandi bakabura uko bagira bakahukana bakagaruka mu ngo hashize igihe, hakaba abatekereza kwiyahura bakanabigerageza, n’abata ingo burundu bagatorongera bitewe n’abagore babahoza ku nkeke.


Aba baturage bemeza ko abagabo basigaye bakubitwa n’ abagore

Umugabo umwe utuye mu mudugudu wa Gaseke, mu kagari ka Kabuga yagize ati “Gukubitwa kw’abagabo ino twabigize ibisanzwe kuko nk’ubu mu minsi ishize umugore yankubise umwase mu mutwe barinda kunjyana kwa muganga kandi ibyo twapfaga ntibyari gutuma ankubita uwo mwase”.

Twapfaga ngo ko nagurishije inka nkagura into kuri yo kandi njye numva ibyo nakoze byari byo kuko iyo nari naguze yari nziza kuri iyo ariko yarankomerekeje.Ubwo rero ndumva iki ari ikibazo gikomeye cyane gikeneye impuguro naho ubundi abagabo b’ino tumerewe nabi.”

Ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Munini muri aka kagari, Twamugira Jean, yabwiye yavuze ko amakimbirane yo mu ngo muri uyu murenge ahari cyane, abagabo bahohoterwa, abahozwa ku nkeke, cyane cyane abakubitwa, bigaterwa no kutumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Yasobanuye ko hari bamwe mu bagore babwira abagabo ko nibabakoraho Polisi ihita ibatambikana bigatuma abagabo basa n’aho bumva nta gaciro bagifite mu ngo, bamwe bagahitamo kwahukana.

Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye cyane kuko hari abagore usanga bahora mu nzoga bameze nk’abananiye abagabo, bataha bagateza ingorane mu ngo zirimo n’uko gukubita abagabo. Hari bwo usanga abagabo bamwe bahora bacecetse bwacya ukumva ngo biyahuye cyangwa batorongeye bagiye.

Tukaba twarabihagurukiye dukoresheje umugoroba w’ababyeyi n’amadini, kugira ngo turebe ko umuryango wasubirana ubusugire bwawo abantu ntibahore mu makimbirane.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, avuga ko amakimbirane yo mu ngo yahagurukiwe binyuze mu bukangurambaga. Ngo abenshi bapfa imitungo, gucana inyuma n’ ibindi bibazo.

Mukamana yizeza ko abagore bakubita abagabo bakaba bazegerwa bakigishwa kugira ngo iyi ngeso icike burundu muri aka karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa