skol
fortebet

Nyanza: Haravugwa abagizi banabi batera abaturage amabuye hafi buri joro

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bo mu karere ka Nyanza bahangayikishi jwe n’amabuye n’ibinonko baterwa batazi aho bituruka.

Sponsored Ad

Ni ikibazo kivugwa cyane mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza .

Abahatuye bavuga ko Iyo uhari, hashira iminota runaka, ukabona ibuye cyangwa ikinonko kiratewe, ntumenye aho giturutse . ntiwanamanye niba hari ubiteye kuko atagaragara kandi ntiwamenya igihe kiri buzire naho kiri buturuke.

Umwe yagize ati”Kumugoroba nka saa kumi n’imwe twumvise amabuye aturutse ruguru yikubita ku nzu andi agwa mu muhanda rwagati twaranashakuje cyane twiruka tujya kureba udutera amabuye turamubura yewe na n’ijoro hacanwe amatoroshi tubura umuntu ahubwo dukomeza kuyumva”

Undi nawe yagize ati”Nagiye kumva numva ikinonko kinyikubiseho mbura aho giturutse n’injoro bwo ku rugi hikubiseho ibuye tukabura aho rituruka”

Aba baturage bakomeza bavuga ko babangamiwe kuko abana batagikinira hanze kandi hari n’amategura yamenwe n’ay’amabuye bavuga ko batazi aho aturuka

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko iki kibazo atarakizi gusa agiye kugikurikirana

Aba baturage bavuga ko aya mabuye mu bihe bitandukanye bayaterwa kuva kuwa kane none kuwa mbere hakaba hageze gusa ngo uritewe ntakomereka gusa ariko arababara ngo bikaba bimaze kuba iminsi ine bibaho.

Ivomo:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa