skol
fortebet

Nyanza: RIB yataye muri yombi umwarimu ushinjwa gusambanya abana babiri

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umwarimu ku ishuri rya NYANZA TSS(ETO GITARAMA) riherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa bacuruzaga amasambusa.

Sponsored Ad

UMUSEKE dukesha iyi nkuru uvuga ko uwatawe muri yombi yitwa Ntivuguruzwa Thomas.

Yavuze ko hari ku mugoroba ubwo mwarimu Ntivuguruzwa yari mu isantere ya Butansinda mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza abona utwana tubiri tw’udukobwa ducuruje amasambusa bakunze kwita ibiraha.

Uyu mwarimu ngo wari wasinze, yasabye abo bana bombi kumugurisha ibiraha ariko akajya kubirira mu macumbi y’ikigo cy’ishuri rya Nyanza TSS yabagamo.

Ngo bageze mu icumbi ry’ishuri yabagamo, arya bya biraha, abimaze niko guhita abwira abo bana ko agomba kubasambanya muri iryo joro.

Gusa umwe muri abo bana uri mu kigero cy’imyaka 15 yarabyanze ariko uwo bari kumwe arabyemera maze umwe wabyanze we arasohoka ajya hanze.

Usigaye mu nzu ngo yamubwiye ko amusambanya ariko akamuha ibihumbi 10 frw.

Uwahaye iki kinyamakuru amakuru yakomeje avuga ko uwari wasohotse nawe yaje kwinjira maze bose baryamana ku buriri bumwe na mwarimu Thomas.

Bucyeye bwaho rero,ngo mwarimu Thomas yatswe amafaranga ibihumbi 10 Frw yasambanyirije uwo mwana n’ay’ibiraha yariye maze yanga kuyatanga, asaba abo bana ko basohoka nabo barabyanga.

Ati “Ngo yaje kubafungirana asigira urufunguzo umuzamu wayo macumbi noneho abana basa nk’abavuza induru naho umuzamu nawe ahamagara umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze araza nawe ahamagara Thomas amusaba ko yatanga ibyo bihumbi 10 frw nayo yaririye ibiraha bikarangira.”

Yakomeje agira ati ” Aratsemba, yanga kuyatanga maze wa muyobozi nawe niko guhamagara DASSO ziraza, zimwambika amapingu, zimujyana kuri RIB naho abana bo bajyanwa kuri Isange one Stop Center, kwa muganga.”

Umuyobozi w’ishuri rya Nyanza TSS riri mu Butansinda bwa Kigoma, Ngabonziza Jeremie yabwiye UMUSEKE ko ibyavuzwe biri gukorwaho iperereza.

Ati”RIB yaramujyanye bari gukora iperereza.”

Ntivuguruzwa Thomas afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Yigishaga mu ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronics and Telecommunication) mu ishuri rya Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa