skol
fortebet

Nyarugenge: Hafungiye uwafatiwe mu cyuho agurisha moto bikekwa ko yibwe

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara hafungiwe uwitwa Nisingizwe Jean d’Amour, wafatiwe mucyuho agurisha moto ifite nomero za purake RD 060H bikekwa ko yibwe I Remera mu karere ka Gasabo.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yafatiye Nisingizwe mu mudugudu wa Nyabugogo, akagari ka Kimisagara , mu murenge wa Kimisagara , mu gitondo cyo ku italiki ya 27 Ukuboza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko , hagendewe ku makuru yatanzwe (...)

Sponsored Ad

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara hafungiwe uwitwa Nisingizwe Jean d’Amour, wafatiwe mucyuho agurisha moto ifite nomero za purake RD 060H bikekwa ko yibwe I Remera mu karere ka Gasabo.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yafatiye Nisingizwe mu mudugudu wa Nyabugogo, akagari ka Kimisagara , mu murenge wa Kimisagara , mu gitondo cyo ku italiki ya 27 Ukuboza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko , hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage, Nisingizwe yafatiwe mu cyuho agurisha iriya moto , asabwe kwerekana ibyangombwa byayo arabibura ari nabwo yahise atabwa muri yombi.

SP Hitayezu yavuze ko iyi moto nayo ibitse kuri iyi sitasiyo ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje kugirango hamenyekane abagize uruhare mu kuyigeza aho yafatiwe no kugirango isubizwe nyirayo.

Yashimiye kandi asaba abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa iriya moto ikekwa ko yibwe no gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikoze.

Yagize ati:"Abantu barimo gushaka uko binezeza mu minsi mikuru isoza umwaka, ariko bakwiye kubikoresha ibyo bavunikiye aho gutega amaramuko n’amakiriro mu kwiba n’ibindi bitemewe n’amategeko. Hari imirimo myinshi umuntu yakora aho kwiba."

SP Hitayezu yakanguriye abaturage muri rusange kwirinda guha icyuho abajura, aha akaba yaratanze urugero rw’uburangare avuga ko buri mu bituma abantu bibwa , ariko kandi ababwira kujya bihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego ziyunganira mu mutekano mu gihe habaye igikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko kugirango hafatwe uwagikoze mu maguru mashya.

Aha akaba yagize ati:” Ntidukwiye gutwarwa n’ibyishimo by’iminsi mikuru turimo ngo twibagirwe ko hakiri abashaka kuduca mu rihumye ngo bibe ibyacu cyangwa bahungabanye umutekano mu bundi buryo, turasabwa gukomeza kuba maso.”

Yabakanguriye kandi gukaza amarondo kugirango bakumire ibyaha no gufata ababikoze kandi abasaba kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe yatuma birwanywa no gukumirwa.

Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa