skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuye icyagoranye kurusha ibindi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda

Yanditswe: Monday 01, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yagarutseho ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM aho yavuze ko icyabagoye ari ukongera gukusanya ingabo Gen Rwigema amaze gupfa hanyuma avuga ko hari n’ibirimo ibikoresho n’ibindi.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko yagombaga kugaruka ku rugamba rwo kubohora u Rwanda na mbere y’urupfu rwa Rwigema gusa amenya amakuru y’urupfu rwe ubwo yari ari mu nzira agana ku rugamba, ava muri Amerika aho yigaga.

Perezida Kagame yavuze ko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwaje nyuma y’uko batsinze urwo kubohora Uganda,bakiyemeza guhindura politiki yo mu Rwanda.

Ati: "Twagize amahirwe yo kwinjira mu gisirikare cya Museveni, tukijyamo tuvuga ko nitugira amahirwe tukarokoka ibyo tuzashobora kumenya mu mikorere bishobora no gukoreshwa mu guhindura imibereho na politike y’ubuzima bw’igihugu cyacu."

Ageze ku cyabagoye mu kubohora u Rwanda,yagize ati: “Urugamba rujya gutangira na mbere hose nari mbifitemo uruhare, ntarajya muri ayo mashuri, hanyuma nza kujya mu mashuri, urugamba ruza gutangira ntahari, aho naje kuzira rero mvuye ku mashuri nyaciyemo hagati nasanze ibintu bitameze neza.”

“Icya mbere byahereye ku gupfa k’uwari uruyoboye, Fred Rwigema, ibyo byateye ikibazo kinini, byazanye icyuho kinini, nubundi ariko nari kuza, nateganyaga kuza ntaranamenya ko yanapfuye(Rwigema), nagombaga kugaruka, ariko aho mbimenyeye ndi mu nzira ngaruka, menya ko bigomba kuba ari ikibazo kinini. Mpageze koko nsanga byabaye ikibazo kinini, abari ku rugamba ubona baracitse intege ndetse abandi baratatanye.Urebye kongera guhuriza abantu hamwe ni byo byagoranye cyane"

Perezida Kagame yavuze ko yagerageje kongera gusubiza ibintu mu buryo ndetse n’abandi banyarwanda babigira ibyabo urugamba rurakomeza kandi rurangira neza.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko urugamba rwo kubohora Uganda harimo abanyarwanda babiri barimo we na Gen Rwigema ndetse yongeraho ko bari abantu basaga 40.

Ati: "Dutangiza urugamba rwo kubohora Uganda twari muri mirongo ine n’abandi, barimo 27 bari bafite intwaro. Nari muri abo bari bafite intwaro....Abanyarwanda bari Fred Rwigema wari unankuriye, abandi barimo ba Dodo baje nyuma."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa