skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuye impamvu yatumye Inkotanyi zisubira inyuma zari zigeze i Rulindo mu rugamba rwo mu 1993

Yanditswe: Monday 01, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko icyatumye ingabo yari ayoboye mu rugamba rwo kubohora u Rwandazisubira inyuma zigeze i Rulindo ari igitutu cy’amahanga yabafungiye intwaro.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko iyo birengagiza icyo gitutu byari gutuma ikibazo cyari kuba bo ntikibe abo barwana,intego ituma barwana ntiyongere kugira ishingiro.

Perezida Kagame yagize ati: "Uko byagenze icyo gihe,mbere y’urwo rugamba tujya mu mishyikirano icyo gihe twagize umwanya munini nta mirwano iri kuba, harabaye ceasefire [gushyira hasi intwaro]. Ariko twebwe tubona umwanya wo kwitegura, ngo nihagira ikizaba uwo mwanya tutazaba twarawukoresheje ubusa.

Hanyuma bishe abantu,ni na ho Bagosora yavugiye bataha bava muri Arusha,icyo gihe ndabyibuka,yabwiye abantu bataha ngo baratashye bagiye gukora apocalypse,yabivugiye Arusha abantu bamwumva baraza barabitubwira.

Aho niho havuye impamvu yo kongera kurwana kandi koko icyo gihe twararwanye dufata ahantu hanini cyane.Dufata abasirikare benshi ba leta ndetse tunica abantu benshi ariko biturutse ko kiriya gihe cya Ceasefire twagikoresheje neza twitegura.

Ibindi byakurikiyeho nuko haje igitutu cyinshi, cy’isi yose, babonaga ko twageze hafi ya Kigali za Shyorongi,abantu babona ko byarangiye,haba panic nyinshi muri UN.Kuba twafata Kigali ni ibintu byari bibatunguye,bakoresha uburyo bwose baradufungira.

Ndibuka ntabwo nakwibagirwa ibi,muri ariya mafaranga abanyarwanda bajyaga baduha niki, twajyaga tuyaguragamo imyambaro n’amasasu. Twari dufite abantu dukoresha bakabituvanira hanze,bakabizana bikanyura muri Kenya,Uganda,icyo gihe muri pressure bakoresheje,bamenye ko hari ibyo twakoraga,hari ababibabwiye,bamerera nabi ibyo bihugu twari duturanye cyane cyane icya Uganda."

Perezida Kagame yavuze ko UN yabwiye ibyo bihugu ko nibikomeza kubafasha bazabimerera nabi.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo isi yose yari yahagurutse imeze ityo,aribwo bafashe umwanzuro wo gusubira inyuma kuko icyo bashakaga ari uko isi yose yumva impamvu barwana n’icyo barwanira ndetse basaba ko aho bafashe ingabo zari iza leta zitahasubira.Hashingwa icyiswe ’zone tempo’.

Ati: ’Twashakaga gukomeza,tukaba twafata uwo mujyi n’izo ntwaro ariko gute,hakavamo iki,ukakigenza ute?.

Byajyaga kutubera ikibazo,bigatuma abantu batumva nicyo twarwaniraga,akaba aritwe babona ko turi ikibazo ntikibe abo turwana nabo kandi byari bimaze kumvikana.

Icyo gihe twahagaritse gukomeza kuza imbere,hari igice kinini twari twafashe ndetse muri izo pressure haza kuzamo ko tugomba gusubira inyuma...Tubigira impaka nyinshi ariko tuza kugera ku kintu kimwe.

Muri RPF n’abantu twakoranaga ntibumvaga ukuntu twasubiye inyuma ariko niho haje kuvamo conditions twatanze,tuti:’niba tugiye gusubira inyuma,ntabwo aho twavanye aba bose,ntabwo nabo bari buhasubire.Niba tuhavuye bakahasubira turakomeza imirwano.Baza kugera aho bemera ko aho hatagomba gusubirwamo n’ingabo za leta bahita zone tempo,aho nibo natangiye kwigira igifaransa."

Perezida Kagame yavuze ko gusubira inyuma ari umwanzuro mwiza baticuza na nubu.

Ku rugamba rwo kuya 08 Gashyantare 1993,Inkotanyi zararwanye zigera i Rulindo kuri Paruwasi ziza gusubira inyuma kubera icyo gitutu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa