skol
fortebet

RDF yavuze ku musirikare wa RDC yarasiye mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda zarashe umusirikare wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo winjiye ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe.

Sponsored Ad

RDF yatangaje ko ahagana saa saba z’igicuku abasirikare batatu ba DRC bambutse umupaka bitemewe n’amategeko mu Karere ka Rubavu barahagarikwa, umwe wari witwaje imbunda arwanya inzego z’umutekano araraswa arapfa.

RDF yashyize hanze itangazo rigira riti "Muri iki gitondo ahagana isaa saba n’iminota 10, abasirikare batatu bitwaje intwaro bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (FARDC) bambutse umupaka bava muri DRC berekeza mu Rwanda mu Karere ka Rubavu (mu Murenge wa Rubavu / Akagari ka Rukoko / Umudugudu wa Isangano).

Babiri mu basirikare, Sgt Asman Mupenda Termite (30 yrs) na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien (28yrs), batawe muri yombi n’uburinzi bwa RDF bafatanyije n’Irondo.

Abasirikare ba FARDC bari bafite imbunda imwe ya AK-47,Magazine enye zifite amasasu 105, ikoti rimwe ry’ubwirinzi, hamwe n’amasashi y’urumogi. Umusirikare wa gatatu yarashwe ubwo yarasaga ku irondo.

Nta muntu wo ku ruhande rw’u Rwanda wakomeretse. Iperereza riracyakomeza."

Abaturage bavuga ko mu ma saakumi n’imwe z’igitondo aribwo bumvise imirindi y’abantu basaga n’abarimo barwana, babanza gukekako ari abiyise abuzukuru ba Satani kuko aribo bamenyerewe ko bateza umutekano muke, ariko nyuma baza kumva amasasu agera kuri atatu avuze.

Igihugu cya Congo ntacyo kiravuga kuri aya makuru.

Umubano hagati ya Congo n’u Rwanda wifashe nabi cyane mu gihe impande zose zigumya gushinjanya gushyigikira imitwe y’abarwanyi igeramiye umutekano w’ibyo bihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa